skol
fortebet

EU yakuyeho inkunga yageneraga komisiyo y’amatora ya zimbabwe

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi watangaje ko uhagaritse inkunga wageneraga komisiyo y’amatora ya Zimbabwe kubera imikorere idahwitse yayiranze mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka mu kwezi kwa Kanama 2023.

Sponsored Ad

Kuva mu mwaka wa 2022, EU yari umuterankunga mukuru mu mishanga igamije kongerera ubushobozi urwego rw’itora muri Zimbabwe ruzwi nka ZEC(Zimbabwe Electoral Commission )

Iyo mishanga igamije kuzamura urwego rwa ZEC ubumwe bw’Uburayi bwateraga inkunga ,byari biteganijwe ko izarangira mu mpera z’umwaka utaha wa 2024.

ZEC yari yaragenewe akayabo ka Miliyoni 4.7 z’Amadorari kandi hari igice yari imaze kwakira mbere y’uko icyemezo cyo gukuraho ubwo bufasha gifatwa.

Gusa aka kayabo yaje kukabura nyuma y’uko EU itangaje kuri uyu wa kabiri ko ikuye inkunga yayo mu mishanga y’amatora muri Zimbabwe kubera ibirego by’indorerezi mpuzamahanga byaneze ZEC kutagira umucyo mu matora heruka muri Kanama 2023.

Ubumwe bw’uburayi bwahise butangaza ko ayo mafaranga yambuwe komisiyo y’amatora ya Zimbabwe azashyirwa mu yindi mishanga y’iterambere uyu muryango usanganywe.

EU yatangaje ko icyemezo yafashe yamaze no kugitangariza inzego z’ubutegetsi za Zimbabwe cyane Minisiteri y’ubukungu muri iki gihugu.

Icyakora ngo bazakomeza gukurikiranira hafi imishinga yabo y’iterambere muri Zimbabwe no kwisubiraho kwa komisiyo y’Amatora kuburyo bibaye ngombwa iyi nkunga yasubizwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa