skol
fortebet

France: Abakandida Macron na Le Pen rwabuze gica ku kumva kimwe igiciro cyo kubaho n’ Uburusiya

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Harabura iminsi ine ngo Ubufaransa butora perezida, abakandida babiri basigaye bahanganiye mu kiganiro mpaka kimwe kibaho hagati yabo.

Sponsored Ad

Harabura iminsi ine ngo Ubufaransa butora perezida, abakandida babiri basigaye bahanganiye mu kiganiro mpaka kimwe kibaho hagati yabo.

Ntabwo byafashe igihe kinini ngo impaka zabo zitangire gushyuha muri iki kiganiro kimara isaha imwe n’iminota 45.

Nyuma y’izi mpaka Marine Le Pen yaje inyuma ya Emmanuel Macron mu ikusanyabitekerezo ariko haracyari miliyoni nyinshi z’abatora zitarerekana aho zihagaze.

Aba bakandida bagiye impaka zikaze ku giciro cyo kubaho, Uburusiya, ihindagurika ry’ikirere hamwe n’ikibazo cy’abimukira.

Ibiciro by’igitoro n’ibyo ku masoko birimo kuzamuka nibyo batinzeho, nk’imwe mu mpungenge zikomeye z’ubuzima mu Bufaransa.

Le Pen yavuze ko 70% by’abafaransa babona ko imibereho yabo yabaye mibi mu myaka itanu ishize kandi ko yaba perezida wo kuzahura ibintu no kugarura ubuvandimwe.

Ati: "Ducyeneye kugira ibanze abafaransa mu gihugu cyabo."

Macron yavuze ko Ubufaransa bwahuye n’akaga butiteguye, aho Covid yakurikiwe n’intambara mu Burayi. Avuga ko yanyujije igihugu muri ibyo bibazo kandi agamije kugikomeza kurushaho.

Ati: "Itora cyo ku cyumweru ni referandumu ku Burayi, umwanya wo guhitamo kugaragara."
Muri iki kigariro. Le Pen yiyemeje ko zakuraho burundu umusoro ku nyungu (TVA/VAT) ku bitoro. azagabanya kandi imisoro, nta musoro ku mushahara ku batarengeje imyaka 30."

Le Pen yashinje Macron kuzambya ibigenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Macron we yavuze ko igisubizo cye ari ugushyiraho ibiciro ntarengwa "byatanga umusaruro inshuro ebyiri kimwe no kugabaya imisoro"

Emmanuel Macron yavuze ko Uburusiya burimo "kumanuka mu nzira mbi cyane" kandi ko uruhare rw’Ubufaransa n’Uburayi ari uguha Ukraine intwaro no kwakira impunzi.

Le Pen wanenzwe umubano we wa hafi na Kremlin no gufata inguzanyo y’ishyaka rye muri banki yo mu Burusiya, we yavuze ko guha intwaro Ukraine bishobora kugira Ubufaransa "umufatayacyaha mu bushotoranyi".

Gusa yashyigikiye politiki ya mucyeba we yo kwakira impunzi ziba muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa