skol
fortebet

France: Francois Fillon yatsinze Alain Juppé, avuga ko agiye guharanira ubumwe

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu matora yo gushaka uzahagararira ishyaka ry’ abarepubulike mu matora y’ umukuru w’ igihugu cy’ Uburansa ateganyijwe muri Gicurasi umwaka utaha wa 2017, Francois Fillon yatsinze uwo bari bahanganye Alain Juppé.
Ni mugihe ku ikubito aba bombi bari batsinze Nicolas Sarkozy wigeze kuba Perezida w’ Ubufaransa. Fillon w’ imyaka 62 na Juppé w’imyaka 71 bombi babaye ba Minisitiri b’ intebe b’ Ubufaransa mu bihe bitandukanye. Sarkozy akimara kurushwa amajwi na Fillon na Juppé yahise avuga ko ashyigikiye (...)

Sponsored Ad

Mu matora yo gushaka uzahagararira ishyaka ry’ abarepubulike mu matora y’ umukuru w’ igihugu cy’ Uburansa ateganyijwe muri Gicurasi umwaka utaha wa 2017, Francois Fillon yatsinze uwo bari bahanganye Alain Juppé.

Ni mugihe ku ikubito aba bombi bari batsinze Nicolas Sarkozy wigeze kuba Perezida w’ Ubufaransa. Fillon w’ imyaka 62 na Juppé w’imyaka 71 bombi babaye ba Minisitiri b’ intebe b’ Ubufaransa mu bihe bitandukanye. Sarkozy akimara kurushwa amajwi na Fillon na Juppé yahise avuga ko ashyigikiye Fillon.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akimara gutsinda Fillon yavuze ko agiye guharanira ubumwe bw’ abagize ishyaka ry’ abarepubulike akomokamo.


Francois Fillon niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Francois Hollande

Yagize ati “Mu myaka itatu ishize niyemeje gutangira kumva Abafaransa, gahunda n’ indangagaciro byanjye byavuguruje ibyari byanyanditsweho mu itangazamakuru. Ibiduhuza biruta kure ibidutanya niyo mpamvu ikiganza cyanjye nkiramburiye abiteguye gufatanya nanjye gukorera igihugu cyanjye cy’ Ubufaransa”

Uwo bari bahanganye Alain Juppé yemeye itsinzwi avuga ko agiye gushyigikira Fillon wamutsinzwe. Aba bombi baturuka mu ishyaka rimwe ry’ abarepubulike.

Allain Juppé azwiho guhakana no gupfobya jenosode yakorewe abatutsi mu 1994, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga(Aha hari mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi). Ku ngoma ya Nicolas Sarkozy Juppé yabaye Minisitiri w’ ingabo, naho ku ngoma ya Jacques Chirac aba Minisitiri w’ intebe.

Mu migabo n’ imigambi ya Francois Fillon harimo kongera imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru ikaba 65 aho kuba 62, kugabanya umusoro mu bushabitsi(business) no gukuraho icyumweru cy’ umurimo kibarirwa amasaha 35.

Biteganyijwe ko Francois Fillon azahatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu na Jean-Marie Le Pen wo mu ishyaka ry’ abakonservateri. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Fillon ariwe uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’ umukuru w’ Ubufaransa agasimbura Francois Hollande

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa