skol
fortebet

Gabon: Abahiritse ubutegetsi berekanye Perezida mushya w’inzibacyuho

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Gabon ku wa gatatu batangaje Jenerali Brice Oligui Nguema nk’umukuru w’inzibacyuho w’iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati.

Sponsored Ad

Mbere, Gen Nguema yatwawe n’abasirikare be bamuzamuye n’amaboko mu buryo bw’intsinzi, mu mihanda yo mu murwa mukuru Libreville.

Perezida wahiritswe, Ali Bongo, yagaragaye muri videwo mu rugo iwe, asaba inshuti ze zo "ku isi hose" "gusakuza" mu mwanya we (mu cyimbo cye).

Iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bicukurwamo ibitoro byinshi.

Guhirikwa kwa Bongo kwashoje imyaka 55 umuryango we wari umaze ku butegetsi.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu, abasirikare bagaragaye kuri televiziyo bavuga ko bafashe ubutegetsi.

Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yo ku wa gatandatu, aho Bongo yatangajwe ko yayatsinze, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yabayemo uburiganya.

Abo basirikare banavuze ko bataye muri yombi umwe mu bahungu ba Bongo bamushinja ubugambanyi.

Nyuma y’amasaha, abajenerali bahuye baganira k’uzayobora inzibacyuho, bemeranya nta n’umwe uvuyemo kugena Gen Nguema, wahoze akuriye abasirikare barindaga perezida.

Imbaga y’abantu i Libreville n’ahandi mu gihugu yishimiye itangazo ry’igisirikare.

Ariko iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganwe n’umuryango w’abibumbye, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Ubufaransa, byari bifitanye umubano wa hafi n’umuryango wa Bongo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yashishikarije igisirikare cya Gabon "kubungabunga ubutegetsi bwa gisivile", inashishikariza "ababigizemo uruhare kurekura no gutuma habaho umutekano w’abagize guverinoma".

Ubwongereza bwamaganye "gufata ubutegetsi kw’igisirikare kunyuranyije n’itegekonshinga".

Mu kwezi kwa Kamena (6) mu 2022, Gabon yinjiye mu muryango wa Commonwealth, iba kimwe mu bihugu bicye by’ibinyamuryango byayo bitigeze bikolonizwa n’Ubwongereza.

Hari hamaze igihe hari uburakari bututumba bufitiwe umuryango wa Bongo - watagetse Gabon imyaka 55 - ndetse mu baturage hashize igihe hari uburakari no ku bindi bibazo nk’ikiguzi cy’imibereho.

Umuturage w’i Libreville, utifuje gutangazwa izina, yabwiye BBC ati: "Mbere nari mfite ubwoba, ariko nyuma numva ngize ibyishimo.

"Nari mfite ubwoba kubera kubona ko ndimo kuba ahantu hahiritswe ubutegetsi, ariko ibyishimo ni uko tumaze igihe kirekire cyane dutegereje ko ubu butegetsi buhirikwa".

Gen Nguema, w’imyaka 48, nta bwo yari yagaragaye mu matangazo atatu ya mbere yasomwe kuri televiziyo y’igihugu n’abasirikare bakuru ubwo batangaza ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ariko nyuma yaho gato yatangajwe ko ari we mukuru w’inzibacyuho, anatwarwa mu mihanda y’i Libreville mu byishimo.

Yahoze ari soma mbike (aide-de-camp) wa Omar Bongo, se wa perezida wahiritswe. Omar Bongo yategetse Gabon mu gihe cy’imyaka hafi 42, kugeza apfuye mu 2009.

Uwahoze akorana bya hafi na Gen Nguema, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Gen Nguema yari umuntu wa hafi cyane wa Omar Bongo, amukorera kuva mu 2005 kugeza ubwo yapfiraga mu bitaro byo muri Espagne.

Ku butegetsi bwa Ali Bongo, yatangiye akora nk’ushinzwe ibya gisirikare (attaché militaire) muri ambasade za Gabon muri Maroc no muri Sénégal.

Ariko mu 2018, yagizwe umukuru w’ubutasi mu mutwe w’abasirikare barinda perezida - umutwe wa mbere ukomeye cyane mu gisirikare cya Gabon, nyuma aza kuzamurwa ku ipeti rya Jenerali.

Mu 2019, yagizwe umukuru w’umutwe w’abasirikare barinda perezida, asimbuye Frédéric Bongo, umuvandimwe wa Ali Bongo kuri se gusa (badasangiye nyina).

Cyo kimwe no mu matora yabaye mbere muri Gabon, habayeho impungenge zikomeye mu matora yo ku wa gatandatu.

Umukandida ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Albert Ondo Ossa, yinubiye ko ibiro by’itora byinshi bitari bifite impapuro z’itora ziriho izina rye, mu gihe urugaga ahagarariye rwavuze ko amwe mu mazina y’abari bakuyemo kandidatire zabo mu matora yari akigaragara ku rupapuro rw’itora.

Intsinzi za Bongo zo mu bihe byabanje zombi zamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko zabayemo uburiganya. Kuri iyi nshuro, impinduka zateje impaka zakozwe ku mpapuro z’itora habura ibyumweru ngo umunsi w’amatora ugere.

Mu 2018, Bongo, w’imyaka 64, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.

Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa