skol
fortebet

Gabon: Abantu bitwaje intwaro bashimuse televiziyo bazitegeka gutambutsa videwo iha gasopo Perezida Ali Bongo

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu bitwaje intwaro, bari bambaye ibintu bibahisha amasura binjiye ahakorera televiziyo zigenga zitandukanye bategeka abayobozi n’ abakozi b’ izo televiziyo gutambutsa videwo y’ uwitwa Roland Désiré Aba’a Minko irimo ubutumwa busaba Perezida wa Gabon Ali Bongo kwegura bitarenze amasaha 72.
Ibi byabaye kuri televiziyo enye zigenga zikorera I Libre Ville mu murwa mukurwa mukuru w’ igihugu cya Gabon kuri uyu wa 16 Kamena 2017.
Umuyobozi w’ imwe muri televiziyo zashimuswe, Franck Nguema, yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Abantu bitwaje intwaro, bari bambaye ibintu bibahisha amasura binjiye ahakorera televiziyo zigenga zitandukanye bategeka abayobozi n’ abakozi b’ izo televiziyo gutambutsa videwo y’ uwitwa Roland Désiré Aba’a Minko irimo ubutumwa busaba Perezida wa Gabon Ali Bongo kwegura bitarenze amasaha 72.

Ibi byabaye kuri televiziyo enye zigenga zikorera I Libre Ville mu murwa mukurwa mukuru w’ igihugu cya Gabon kuri uyu wa 16 Kamena 2017.

Umuyobozi w’ imwe muri televiziyo zashimuswe, Franck Nguema, yavuze ko saa tanu z’ amanywa ni ukuvuga saa munani ku masaha yo mu Rwanda bagiye kubona bakabona abagabo batandatu bitwaje intwaro na shoferi wa 7 binjiye aho televiziyo ikorera bategeka abakozi gutambutsa iyo videwo.

Franck Nguema, avuga ko nyuma y’ iminota 16, aribwo bigiriye inama yo gukupa umuriro iyo videwo ihagarara ityo.

Iyo videwo yatambutse kuri teveviziyo enye zitandukanye zirimo Africa N ° 1, Gabon TV na Kanal 7. Nguema yagize ati “Mu masaasita twakoraga icyo dutegetswe”

Muri iyo videwo Roland Désiré Aba’a Minko wigeze kwiyamamariza kuyobora Gabon avuga ko yateze imitego abaminisitiri bose agasaba Perezida Ali Bongo kwegura bitarenze amasaha 72.

Mu matora y’ umukuru w’ igihugu cya Gabon aheruka kuba kuri Kanama 2016, Aba’a Minko yari yiyamamaje bizakurangira amajwi ayahaye Jean Ping.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon Alain-Claude Billie-By-Nzée yagaragaje ko umugambi wo gutambutsa ubu butumwa yise “Imbwirwaruhame y’ urwango” Aba’a Minko awufatanyije na Jean Ping.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa