skol
fortebet

Gabon: Umunyamakuru kuri TV y’igihugu yakoze ikosa atangaza ko Perezida Ali Bongo yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Ali Bongo
Ubwo yasomaga amakuru kuri Tereviziyo y’igihugu cya Gabon, umunyamakuru Bi. Wivine Ovandong yakoze ikosa ryo kwibeshya aba avuze ko Perezida Ali Bongo yitabye Imana. Ibi bikaba byamuviriyemo guhita yirukanwa mu kazi.
Asoma amakuru yo kuwa Gatanu, nibwo Wivine yibeshye avuga ko umukuru w’igihugu yapfiriye mu mujyi wa Barcelona muri Esipanye.
Ubusanzwe, ku itariki 8 Kamena, Abanya Gabon bibukaga umubyeyi (Se) wa Perezida Ali Bongo, Omar Bongo, wari umaze imyaka ine (...)

Sponsored Ad

Perezida Ali Bongo

Ubwo yasomaga amakuru kuri Tereviziyo y’igihugu cya Gabon, umunyamakuru Bi. Wivine Ovandong yakoze ikosa ryo kwibeshya aba avuze ko Perezida Ali Bongo yitabye Imana. Ibi bikaba byamuviriyemo guhita yirukanwa mu kazi.

Asoma amakuru yo kuwa Gatanu, nibwo Wivine yibeshye avuga ko umukuru w’igihugu yapfiriye mu mujyi wa Barcelona muri Esipanye.

Ubusanzwe, ku itariki 8 Kamena, Abanya Gabon bibukaga umubyeyi (Se) wa Perezida Ali Bongo, Omar Bongo, wari umaze imyaka ine yitabye Imana.

Omar Bongo wasimbuwe n’umuhungu we Ali Bongo ku mwanya w’umukuru w’igihugu yitabye Imana ku itariki 08 Kamena 2009 aho yari imaze imyaka isaga 40 ku butegetsi bwa Gabon.

Umunyamakuru yaje kubyitiranya rero bituma atangaza ko Ali Bongo yitabye Imana nyamara we akiri muzima.

Umuyobozi wa Tereviziyo y’igihugu, Mathieu Koumba, yabwiye AFP ko bahise bahagarika uwo munyamakuru ku kazi yakoraga azize iryo kosa.

Mu izina rya tereviziyo, Koumba yasabye Perezida Ali Bongo n’umuryango imbabazi z’ikosa ryo kwibeshya ryakozwe n’umunyamakuru Bi. Wivine Ovandong.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa