skol
fortebet

Gabon: Umusirikare wahiritse ubutegetsi azategeka imyaka 2 abone gutegura amatora

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Gabon yatangaje ko nyuma y’aho Perezida Ali Bongo ahiritswe ku butegetsi, amatora azaba mu myaka ibiri iri imbere.

Sponsored Ad

Abahiritse Bongo ku butegetsi bavuze ko muri icyo gihe hazaba amatora aciye mu mucyo kandi azira uburiganya gusa ntabwo igihe nyir’izina azabera cyari cyatangajwe.

Raymond Ndong Sima uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe, yavuze ko nta kabuza amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse ko ingengabihe izatangazwa mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo yagizwe Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo ku wa Kane w’iki Cyumweru nyuma y’aho Gen Brice Oligui Nguema afatiye ubutegetsi, akaba Perezida w’Inzibacyuho.

Ni coup d’état yamaganywe n’ibihugu byinshi bya Afurika n’ibyo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo u Bufaransa.

Nubwo bimeze bityo, abaturage basa n’abishimiye izi mpinduka zabayeho mu buyobozi bw’igihugu ndetse ku wa Mbere bagaragaje ibyishimo ubwo Nguema yarahiriraga kuba Perezida w’inzibacyuho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa