skol
fortebet

Gahunda nshya ya Minisitiri w’intebe ijyanye n’u Rwanda nta cyo izageraho – Braverman

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Suella Braverman, wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, yavuze ko gahunda yo muri iki gihe ya Minisitiri w’intebe isobanuye ko nta basaba ubuhungiro bazashobora kujyanwa mu Rwanda mbere y’amatora ari imbere mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru the Telegraph cyo mu Bwongereza, yavuze ko "kugerageza gusana gahunda yananiwe [yapfubye]" bitazageza ku ntego za leta.

Ku wa gatatu Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n’amategeko.

Hashize amasaha urwo rukiko rutangaje icyemezo cyarwo, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yatangaje gahunda y’itegeko ryihutirwa ndetse n’amasezerano mashya n’u Rwanda, kugira ngo indege za mbere zitwaye abimukira zizashobore kwerekeza mu Rwanda mbere y’impeshyi y’umwaka utaha.

Ariko Braverman yavuze ko amasezerano mashya atacyemura "ikibazo cy’ibanze" cy’iyo gahunda - cyuko urukiko rwo hejuru cyane rw’Ubwongereza rwafashe icyemezo ko hari ibyago ko u Rwanda rushobora gusubiza abasaba ubuhungiro mu bihugu bahunze, ibyo bikabashyira mu byago byo kugirirwa nabi.

Mu mwanzuro warwo, Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko hari "impamvu zikomeye" zo kwemeza ko abantu bakwirukanwa mu Bwongereza bakoherezwa mu Rwanda bashobora gusubizwa ahantu bashobora kutagirira umutekano.

Mu gisubizo cye cya mbere kirambuye kuri icyo cyemezo cy’urukiko, Braverman, wirukanwe ku wa mbere ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko keretse Minisitiri w’intebe akoze ibirenze uko iyo gahunda imeze ubu, naho ubundi atabona ukuntu leta y’Ubwongereza ishobora kugera ku byo yasezeranyije, mbere yuko igihe kiyishirana mu nteko ishingamategeko.

Yagize ati: "Kugerageza no kugera ku kuba indege [zitwaye abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza] zajya mu Rwanda muri gahunda y’amasezerano mashya, ni ha handi byasaba kongera kunyura mu nkiko, igikorwa gishobora gufata nibura undi mwaka umwe.

"Icyo gikorwa gishobora kurangirana n’ukundi gutsindwa, gushingiye ku zindi mpamvu, cyangwa gushingiye ku mpamvu zimeze nk’izo ku wa gatatu: ahanini, ko abacamanza badashobora kwizera ko u Rwanda ruzakurikiza ibikubiye mu masezerano mashya ayo ari yo yose."

Yongeyeho ati: "Iyo ni yo mpamvu gahunda yavuzwe mu ncamake na Minisitiri w’intebe itazageza ku ndege zerekeza mu Rwanda mbere y’amatora [yo mu Bwongereza] niba gahunda B [gahunda yo kwitabaza] ari gusa uburyo buhinduwe bwa ya gahunda A yananiwe [yapfubye]."

Biteganyijwe ko amatora rusange aba mu mwaka utaha kandi hari agomba kuba bitarenze muri Mutarama (1) mu 2025.

Braverman yavuze ko mu kwirinda izindi mbogamizi zo mu rwego rw’amategeko, itegeko Minisitiri w’intebe ateganya rikwiye kwirengagiza "yose uko yakabaye" amategeko ku burenganzira bwa muntu (Human Rights Act) n’amasezerano y’Uburayi ku burenganzira bwa muntu (European Convention on Human Rights, ECHR), hamwe n’izindi nshingano mpuzamahanga zijyanye na yo, harimo n’amategeko ajyanye n’impunzi.

Mu gucyemura impungenge z’Urukiko rw’Ikirenga, Braverman yavuze ko Ubwongereza bugomba gufata ingamba zishoboka mu ngiro zo kuvugurura gahunda y’u Rwanda ijyanye n’abimukira, nk’urugero hakoherezwa mu Rwanda indorerezi z’Ubwongereza cyangwa abagenzuzi bigenga bakurikirana ibyemezo bifatirwayo ku basaba ubuhungiro.

Yavuze ko iryo tegeko rigomba gusobanura neza ko abantu bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazafungwa kugeza bahakuwe.

Braverman yongeyeho ko umushinga w’itegeko ukwiye kugezwa mu nteko ishingamategeko mbere yuko ijya mu kiruhuko cya Noheli, kandi ko abadepite bakwiye gutumizwa mu nteko bakarijyaho impaka mu gihe cy’ikiruhuko (cya Noheli).

Mu mvugo idakarishye nk’iyo mu magambo yavugiye mu ruhame mu gihe cya vuba aha gishize, yavuze ko "nta mpamvu" ihari yo kunenga abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga kubera icyemezo cyabo.

Ahubwo, yanenze "abanyapolitiki bananiwe gushyiraho itegeko ryatuma ubufatanye bwacu n’u Rwanda bugerwaho".

Mu ibaruwa ikarishye yandikiye Minisitiri w’intebe nyuma yuko amwirukanye, Braverman yashinje Minisitiri w’intebe Sunak "gutekereza ibidashoboka" no kudasohoza isezerano rye ryo guhagarika amato (ubwato) matoya yambukira mu Bwongereza.

Minisitiri w’intebe Sunak avuga ko amasezerano mashya azakora kuburyo u Rwanda rudasubiza abimukira mu bihugu bashobora gutotezwamo cyangwa bakagirirwa nabi.

Yanatanze igitekerezo cy’itegeko ryo kwemeza ko u Rwanda ari igihugu "gitekanye" - nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko kidatekanye.

Gahunda ijyanye n’u Rwanda ni ingenzi cyane muri gahunda ya Minisitiri w’intebe Sunak yo guhagarika abasaba ubuhungiro bambuka umuhora wa Channel mu mato matoya - kimwe mu by’ingenzi yasezeranyije - kuko iyo gahunda igamije guca intege abantu bakora urwo rugendo ruteje akaga.

Mbere yaho, Minisitiri w’imari w’Ubwongereza Jeremy Hunt yavuze ko leta "yizeye" ko indege zitwaye abimukira berekeza mu Rwanda bavuye mu Bwongereza zizahaguruka mu mwaka utaha, ariko yavuze ko adashobora "kwizeza" ibyo.

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza - Downing Street - byavuze ko hazashyirwaho itegeko "mu byumweru biri imbere".

Ariko byitezwe ko rizarwanywa mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena (House of Lords), ndetse benshi barimo guteganya ko zabaho ibindi birego mu nkiko.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa