skol
fortebet

Gen Muhoozi: Kuvuga ko aziyamamariza gusimbura se akabisiba inshuro ebyiri, bivuze iki?

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa kane, ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasibye ubutumwa yatangaje ko aziyamamariza gusimbura se Perezida Yoweri Museveni mu matora ya 2026.
Tariki 03 z’uku kwa Werurwe nabwo Muhoozi yari yatangaje kuri Twitter ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda, ubutumwa yahise asiba.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu yatangaje ubundi butumwa nanone ko aziyamamariza gusimbura se umaze imyaka irenga 35 ku butegetsi, bucyeye kuwa kane arabusiba.
Abasesenguzi batandukanye (...)

Sponsored Ad

Kuwa kane, ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasibye ubutumwa yatangaje ko aziyamamariza gusimbura se Perezida Yoweri Museveni mu matora ya 2026.

Tariki 03 z’uku kwa Werurwe nabwo Muhoozi yari yatangaje kuri Twitter ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda, ubutumwa yahise asiba.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu yatangaje ubundi butumwa nanone ko aziyamamariza gusimbura se umaze imyaka irenga 35 ku butegetsi, bucyeye kuwa kane arabusiba.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ibyifuzo bye bitakiri ibanga ko kubitangaza aribyo birimo kubonekamo ikibazo.

Gen Muhoozi azwi cyane ku butumwa butavugwaho rumwe ajya ashyira kuri Twitter – harimo ubwateje ikibazo hagati ya Kenya na Uganda nyuma agahita akurwa ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kwigamba ko ashobora gutera Kenya.

Edwin Byakatonda inzobere mu masomo ajyanye na politiki avuga ko ibyo Muhoozi akora bishobora kuba ari “uguhuzagurika kubera ubushake bukomeye” bwo gusimbura se.

Ati: “Ariko kandi biranashoboka ko ari amayeri ya politike yo gukandagiza ikirenge kimwe mu ruzi ngo wumve niba atari rurerure maze ukakivanamo. Kuba ari amayeri meza cyangwa mabi buri wese yabibona ugutandukanye.”

Gutangaza ko aziyamamaza – nyuma akabisiba - ntabwo byatunguranye kuko amaze igihe agaragaza kuri Twitter ko ashaka ubutegetsi, igitungura bamwe muri iki gihe ni uko ubu avuga ibitagenda, birimo ruswa, ku butegetsi bwa se.

Muhoozi yari yanditse ati: “Iteka ryose mwifuje ko mbivuga!...Nziyamamariza kuba Perezida mu 2026”.

Mbere yaho gato yari yabanje kwandika ati: “Ni bangahe bemeranya nanjye ko igihe cyacu cyageze? Kirahagije igihe dutegetswe n’abashaje. Bakatuyobora. Ni igihe cy’ikiragano cyacu ngo kimurike..”

’Umugambi muremure ugeze ahakomeye’

Nubwo hasigaye imyaka itatu kuri manda ya Yoweri Museveni, haribazwa k’ushobora kuzamusimbura mu gihugu gifite abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagenda bumvikana kurushaho.

Kuba Muhoozi agaragaza gushaka gusimbura se ntibitungura benshi kubera umugambi wavuzwe bwa mbere na Gen. David Sejusa mu 2013 awamagana, avugako hari gutegurwa ikitwa ’Muhoozi Project’ cyo kuzasimbuza Museveni umuhungu we.

Nyuma yo kwigizwayo mu mirimo ya gisirikare mu mwaka ushize, Muhoozi yatangiye ibikorwa bisa no kwiyamamaza asura imijyi itandukanye akaremya ibikorane binini by’abakunzi b’ishyaka NRM rya se.

Muri Mutarama(1), Muhoozi yasuye umujyi muto wa Sebei mu karere ka Kipchorwa mu burengerazuba bwa Uganda aho yatashye umuhanda wamwitiriwe.

Nyuma yagiye ahitwa Mbale naho ahahuriza abamushyigikiye.

Icyo gihe yari arinzwe bikomeye n’igisirikare n’imodoka z’intambara, mu magambo yahavugiye harimo kubaza ati: “Muzadushyigikira?”, nubwo atavugaga icyo bazamushyigikiramo ariko byari ibanga rizwi na bose.

Muhoozi yashinze icyo yise MK Movement avuga ko kimushyigikiye, kirimo abo yita MK Army bafite konti kuri Twitter z’abantu nyabo n’impimbano zandika zishimangira cyangwa zishimagiza ibyo avuze.

Inzobere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zivuga ko muri iki gihe ubu buryo bukoreshwa n’ubutegetsi butandukanye mu kurwanya, kwibasira cyangwa se gushyigikira no kwerekana ko hashobora kuba hari benshi bashyigikiye ingingo runaka, nubwo bitaba ari ko bimeze mu by’ukuri.

Byakatonda avuga ko "niba koko ishyaka NRM rifite umugambi wo kuzashyigikira Muhoozi akiyamamariza gusimbura Museveni, ubu bigeze ahakomeye".

Yongeraho ati: "Mu gihugu kirimo amahirwe akomeye y’imibereho ariko kandi cyugarijwe n’ubushomeri bw’urubyiruko ndetse na ruswa, iki ni igihe gikomeye urubyiruko rurimo gufata amahitamo hagati y’impinduka cyangwa gukomeza gutegekwa na Museveni cyangwa umuhungu we.

"Ayo mahitamo bazayerekana mu 2026, niyo mpamvu rero ubona Gen Muhoozi adatuje."

Gusa nanone kugeza ubu ntabwo bizwi neza niba Museveni nawe ashobora kongera kwiyamamaza mu 2026, nyuma yo gutsindira manda ya gatandatu mu 2021 n’amajwi 59%.


BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa