skol
fortebet

Geneve: Leta y’u Burundi ikomeje gushinjwa iyicarubozo ndengakamere

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Burundi yahaye akanama k’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu raporo ivuga ko ibyaha byibasira inyoko muntu bigikomeje mu gihugu cy’u Burundi.
Raporo yatangiwe mu nama ya 35 iri kubera i Geneve mu Busuwisi ishingira ku cyoba (ubwoba) gikomeje gukwirakwira mu Barundi.
Ukuriye Komisiyo, Fatsah Ouguergouz, avuga ko icyoba n’itotezwa bigenda byiyongera mu gihugu cy’u Burundi. Abigaragaza yifshishije ingero z’abaturage batinya gutanga ubuhamya (...)

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Burundi yahaye akanama k’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu raporo ivuga ko ibyaha byibasira inyoko muntu bigikomeje mu gihugu cy’u Burundi.

Raporo yatangiwe mu nama ya 35 iri kubera i Geneve mu Busuwisi ishingira ku cyoba (ubwoba) gikomeje gukwirakwira mu Barundi.

Ukuriye Komisiyo, Fatsah Ouguergouz, avuga ko icyoba n’itotezwa bigenda byiyongera mu gihugu cy’u Burundi. Abigaragaza yifshishije ingero z’abaturage batinya gutanga ubuhamya bw’ibyabakorewe bakeka ko bashimutwa.

Bitewe no kubura uburyo bwo kwinjira mu Burundi, abakozi ba Komisiyo ya Human Rights bagiye mu bihugu bituranye n’u Burundi aho baganiye n’impunzi z’Abarundi zahungiyeyo. Abarundi basaga 470 nibo batanze ubuhamya bwabo buagaruka ku itotezwa n’ihohoterwa bakorewe na Leta yabo kuva muri 2015. Raporo yemeza ko mu mpera z’umwaka wakurikiye (2016) ubwicanyi bwafashe indi ntera.

Komisiyo ishyira mu majwi ingabo n’abapolisi ba Leta y’u Burundi hamwe n’urubyiruko rw’Imbonerakure ku byaha byo guhohotera, gufata ku nfufu abagore, gutoteza no gukubita, ndetse no gushimuta bamwe mu baturage.

Abibasiriwe cyane ni abayoboke b’amashyaka ya FNL na MSD atavuga rumwe na CNDD-FDD iri ku butegetsi.

Iyicarubozo ndengakamere

Raporo igaragaza ubwicanyi bukomeye n’ibikoresho byifashishwaga. Ubuhiri, ibibuno by’imbunda, inkota, amacumu, iminyururu n’insiga zirimo umuriro w’amashanyarazi nibyo byakoreshwa mu gushenjagura amagufwa y’abahohoterwaga.
Ubuhamya bwabo buvuga kandi ko bajombwaga inshinge, bagacomokorwamo inzara n’amapensi, gutwikwa imyanya ndanga gitsina n’ibindi. Fatsah Ouguerguoz avuga ko ibi byose byaherekezwaga n’ibitutsi by’agashinyaguro hamwe n’amagambo y’irondabwoko yabwirwaga abicwaga.

“Nta cyiza na kimwe u Burundi bubitezeho”

Aya ni amagambo yatangajwe na Leta y’u Burundi ubwo Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Martin Nivyabandi, yavugaga ku nama y’i Geneve. Iyi nama yarimo ambasaderi w’u Burundi wari waje kubuhagararira.

Raporo ivuga ko intego ya Leta y’u Burundi ari uguhakana yumirije ibirego byose biyiri ku mutwe.

Komisiyo iteganya gutanga raporo ndakuka ku byaha bikorerwa mu Burundi mu nama ya 36 izaterana muri Nzeri uyu mwaka. Hagati aho, iperereza ryo rizakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa