skol
fortebet

Grace Mugabe ashobora gufungwa azira diplome yabonye mu buryo bufifitse

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Zimbabwe yasabye Komisyo irwanya ruswa gukora iperereza kuri Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe wahawe impamyabumenyi y’ ikirenga mu buro bavuga ko budasobanutse.
Muri 2014 nibwo Grace Mugabe yahawe impamyabumenyi y’ ikirenga muri Philosopie ahihabwa amaze amezi atatu gusa yiyandikishije muri Kaminuza ya Zimbabwe yayorwaga n’ umugabo we Robert Mugabe yungirijwe na Juice Njuru.
Umushakashatsi mu by’ imibanire Goodson Nguni kuri (...)

Sponsored Ad

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Zimbabwe yasabye Komisyo irwanya ruswa gukora iperereza kuri Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe wahawe impamyabumenyi y’ ikirenga mu buro bavuga ko budasobanutse.

Muri 2014 nibwo Grace Mugabe yahawe impamyabumenyi y’ ikirenga muri Philosopie ahihabwa amaze amezi atatu gusa yiyandikishije muri Kaminuza ya Zimbabwe yayorwaga n’ umugabo we Robert Mugabe yungirijwe na Juice Njuru.

Umushakashatsi mu by’ imibanire Goodson Nguni kuri uyu wa 6 Mutarama 2018 yavuze ko byamukomerekeje kubona Grace Mugabe ku rutonde rw’ abagomba guhabwa impamyabumenyi y’ ikirenga.

Goodson Nguni yavuze ko Grace Mugabe atanyuze inziza zisanzwe abakeneye dogitora banyura, ngo ntiyigeze agaragaza ingingo ashaka kwandidaho igitabo cye, ntigeze akigaragaza ngo bamubonye mu bagomba guhambwa dogitora.

Bwana Nguni yabwiye The Standard ko abantu bose na Grace Mugabe arimo bashobora kugezwa imbere y’ urukiko uretse Robert Mugabe.

Ati “Itegeko nshinga rivuga ko abandi mu muryango wa Perezida baburanishwa uretse Perezida, amategeko niyubahirizwe. Bivuze ko haramutswe hari gihamya ko umugore w’ uwahoze ari Perezida yishe umuntu araburanishwa”
Nyuma y’ igihe gito akuwe ku butegetsi Robert Mugabe w’ imyaka 94 yagiye kwivuriza muri Singapore ajyana n’ umugore we, bivuze ko bashobora kuba bakiri muri Singapore kuko nta makuru yigeze avuga ko bavuyeyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa