skol
fortebet

‘Gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho’ – Tshisekedi

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko “gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho” ariko ko ibyo bidashoboka mu gihe rwaba rukiri ku butaka bwa DR Congo rufasha umutwe wa M23 nk’uko abivuga.

Sponsored Ad

Mu kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, Tshisekedi yababwiye ko hashize hafi imyaka 30 “imitwe mibi n’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga itera impfu n’amakuba” mu burasirazuba bw’igihugu cye, yongeraho ko “mu myaka myinshi ishize” uruhare rwa leta y’u Rwanda muri ibyo bikorwa “rwagaragajwe”.

Yavuze ko leta ye ihagaze ku ngingo enye (4) ku kuba umutwe wa M23 – ufashijwe n’u Rwanda nk’uko yabisubiyemo - ufite igice cy’ubutaka bw’intara ya Kivu ya Ruguru. Izo ngingo yavuze ko ari:

Nta kuganira gushoboka ku busugire rusange bwa RDC n’imibereho myiza y’abayituye.

Uburenganzira bwa leta bwo gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kurinda ubusugire bw’igihugu no guha umutekano abaturage n’ibyabo

Aha yongeraho ati: “Nk’umugaba mukuru w’ikirenga, ndashimangira ko nta muhate wose utazakoreshwa mu kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo no kurandura imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano aho utari

Ko leta ye ikomeje kwemera gahunda y’amahoro ya Luanda na Nairobi, ati: “Iyo nzira niyo yonyine ishoboka mu gukemura mu mahoro amakimbirane ahanganishije igihugu cyacu n’abagishotoye, u Rwanda”.

“Gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho”, gusa ko “nta biganiro bishoboka n’uwadushotoye igihe cyose agifite ubutaka bwacu uko bungana kose”, kandi ko niba bikomeje gutyo, ingabo za DRC zizakomeza kurwana n’abateye igihugu

Tshisekedi kandi yasabye inzego za ONU, ubumwe bwa Africa n’inzego z’akarere gufatira ibihano “abategetsi b’u Rwanda n’aba M23” abashinja kuvogera ubusugire bwa DR Congo.

U Rwanda ntacyo rurasubiza ku byavuzwe na Perezida Tshisekedi kuwa kabiri nijoro, gusa abategetsi b’u Rwanda bagiye bavuga ko iki gihugu kidafite uruhare mu makimbirane muri DR Congo, basubiramo ko M23 ari umutwe w’Abanyecongo bafite impamvu zabo barwanira.

Mu nama y’umushyikirano iheruka muri uku kwezi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yahakanye uruhare rw’u Rwanda mu bibera muri DR Congo.

Yagize ati: “Ntabwo u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose rwateje iyi ntambara. Ndi kubabwira ukuri, mukore ubucukumbuzi maze munyomoze. Ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi ntambara. Urebye uruhurirane rw’imvugo z’urwango no guhunga kw’aba bantu, wumva mu by’ukuri ikibyihishe inyuma.

Yavuze ko mugenzi we Tshisekedi yemereye bagenzi be ko M23 ari Abanyecongo kandi kuri iyi nshuro bateye Congo bava ahandi bari barahungiye – muri Uganda, yaribajije ngo: “Byaje bite ngo babe ikibazo cyacu? Baje kuba ikibazo cy’u Rwanda bate?”

Kagame yashinje Tshisekedi ko amaze kujya ku butegetsi mu 2013 yananiwe gukemura ikibazo cya M23 ubwo yari yaraneshejwe ariko abayikuriye bagatumirwa kuganira na we.

Yagize ati: “Batumiye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe, babajyana i Kinshasa. Bashakaga kuvugana na bo kugira ngo bakemure ikibazo. Babashyize muri hoteli, bahamara amezi atanu batarabona ubavugisha kugeza ubwo bagiye.”

Kuva ku magambo y’intambara kugaruka kuri dipolomasi – byaba bivuze iki?

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu kwezi gushize na mbere yaho, Perezida Tshisekedi yakoresheje amagambo akomeye ku kibazo cya M23 n’u Rwanda.

Muri Nzeri (9) ishize ari i New York, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame” yongeraho ati: “…ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”

Mu Ukuboza(12) gushize yiyamamaza, yavuze amagambo akomeye ku ihuriro ry’amashyaka ryitwa AFC ubu riri kumwe na M23 ryari rimaze gushingirwa i Nairobi muri Kenya.

Yagize ati: “Isasu rya mbere ry’abo ba…(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

Kuba yatangaje kuri uyu wa kabiri nijoro ko “gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho” bamwe ku mbuga nkoranyambaga babifashe nk’intambwe yo koroshya imvugo.

Umwaka ushize, ku muhate wa Perezida wa Angola na Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida wa Kenya, M23 yarekuye ibice bimwe yari yarafashe muri Rutshuru na Masisi kugira ngo bagere ku nzira y’amahoro yateganywaga n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi. Ibice barekuye byagiyemo ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) zari zoherejweyo.

Kinshasa yashinje izo ngabo za EAC kutarwanya M23, ishinja kandi M23 kurenga ku gahenge kumvikanyweho igatera ingabo za leta, M23 nayo ishinga ingabo za leta nk’ibyo. Kinshasa yanze kongerera igihe ingabo za EAC zirataha. Imirwano irubura, M23 isubirana ibice yari yarafashe.

Ubu imirwano ikomeje guca ibintu muri Teritwari ya Masisi kuva mu minsi ishize, aho ingabo kandi z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo (SADC) bivugwa ko zinjiye mu ntambara zifasha igisirikare cya DR Congo.

Muri aya makimbirane, inzobere za ONU ziheruka kuvuga ko igisirikare cy’u Rwanda gifasha umutwe wa M23, naho ingabo za DR Congo zigafashwa n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, n’igisirikare cy’u Burundi, ibyo leta ya Gitega yahakanye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa