skol
fortebet

Guterres yasabye ko Intambara muri Kongo Ihagarara nta yandi mananiza

Yanditswe: Sunday 07, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ONU Antonio Gutteres yahamagariye imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC kuzirambika hasi ntayandi mananiza.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ONU Antonio Gutteres yahamagariye imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC kuzirambika hasi ntayandi mananiza.

Yabivugiye mu nama yInama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari kuri uyu wa gatandatu.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’umukuru w’igihugu giherereye mu mu mugi w’ubucuruzi i Bujumbura.

Muri iyi nama nkuko bisanzwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tsishekedi yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kuba nyirabayaza y’iki cy’intambara mu gihugu cye. Gusa, Perezida wa komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Musa Faki Mahamat avuga ko gukomeza kwitana bamwana no kutavugisha ukuri ku muzi w’ikibazo cya Kongo ntagisubiza bishobora gutanga mu gucyemura ikibazo.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yashimiye ubufatanye bw’ibihugu, yongeraho ko umutekano w’akarere ari inyungu ku bihugu byose.

Ibi biganiro bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amasezerano agamije gushakira amahoro ako gace akaba adashyirwa mu bikorwa nk’uko biba byemejwe n’abakuru b’ibihugu.

Mu bakuru b’ibihugu 13 bari bitezwe, 4 gusa nibo bahashyitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa