skol
fortebet

Guverinoma nshya ya Perezida Ruto irimo abanyapolitiki n’abo yagororeye

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa kabiri, Perezida William Ruto yatangaje ba minisitiri bagize guverinoma ye n’abajyanama barimo abagore 10 n’abanyapolitiki batowe.
Ruto yari yizeje ko 50% by’imyanya azayiha abagore, ariko muri ba minisitiri 22 barindwi nibo b’abagore.
Gusa yanagennye abandi bagore babiri nk’abajyanama, n’umwe nk’umunyamabanga wa guverinoma.
Benshi mu bo yahaye imyanya byagaragaye nko guhemba inkoramutima ze zamushyigikiye mu kwiyamamariza kuba perezida.
Abanyapolitiki nibo bagarutse cyane muri guverinoma (...)

Sponsored Ad

Kuwa kabiri, Perezida William Ruto yatangaje ba minisitiri bagize guverinoma ye n’abajyanama barimo abagore 10 n’abanyapolitiki batowe.

Ruto yari yizeje ko 50% by’imyanya azayiha abagore, ariko muri ba minisitiri 22 barindwi nibo b’abagore.

Gusa yanagennye abandi bagore babiri nk’abajyanama, n’umwe nk’umunyamabanga wa guverinoma.

Benshi mu bo yahaye imyanya byagaragaye nko guhemba inkoramutima ze zamushyigikiye mu kwiyamamariza kuba perezida.

Abanyapolitiki nibo bagarutse cyane muri guverinoma ye nyuma y’ubutegetsi buvuyeho, yari abereye visi perezida, bwari bwiganjemo abatekinisiye muri guverinoma.

Mu gihe cyo kwiyamamaza habaye impaka zibaza niba ba minisitiri bakwiye kujya muri politiki, icyo gihe bamwe mu bari bagize guverinoma bamamazaga Raila Odinga – wari ushyigikiywe na Uhuru Kenyatta wari perezida.

Ikinyamakuru Daily Nation kisobanura leta nshya ya William Ruto “nk’iya politiki cyane”, naho urubuga rw’ikinyamakuru Standard rukavuga ko “igizwe cyane n’abanyapolitiki bashimiwe ubudahemuka.”

Mu bo bivugwa ko bagororewe harimo Aden Duale wari umudepite w’akarere ka Garissa mu ntara ya Garissa wavuganiraga cyane Ruto, ubu yagizwe minisitiri w’ingabo.

Alfred Mutua wahoze ari guverineri w’intara ya Machakos, nawe wabaye hafi ya Ruto mu kwiyamamaza, yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Davis Chirchir wari somambike wa William Ruto we yagizwe minisiti w’ingufu.

Naho umunyapolitiki nawe wamamaje Ruto witwa Musalia Mudavadi yagizwe minisitiri w’Intebe, umwanya utari uriho muri leta ivuyeho.

Ruto yavuze ko minisitiri w’intebe azafasha kugenzura guverinoma no kuyobora ishyirwa mu bikorwa rya politiki zayo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa