skol
fortebet

Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ibahuza n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru ataremezwa n’abategetsi mu Burundi aravuga ko iki gihugu cyafunze imipaka yacyo yose igihuza n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatambutse amakuru avuga ko iki gihugu cyaba cyafashe umwanzuro wo gufunga iyi mipaka yigeze gufungwa muri 2015 hanyuma ikongera gufungurwa 2022.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Martin Niteretse yabitangaje mu nama yahuje abategetsi bo muri iyi minisiteri ayoboye yabereye mu ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’Uburundi.

Yagize ati: "uyu musi twafunze imipaka kandi uza kugenda ntatambuka,umwanzuro wafashwe."

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyavuze ko u Burundi bwafunze imipaka yacyo n’u Rwanda, nyuma y’ijambo rya Perezida Ndayishimiye ashinja u Rwanda gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irwanya u Burundi.

Amakuru aravuga ko ku munsi w’ejo,tariki ya 10 Mutarama, Perezida Tshisekedi yoherereje Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwihariye byatumye uyu munsi u Burundi bufunga imipaka yose n’u Rwanda.

Ku wa 31 Ukuboza 2023 ubwo yagezaga ku Barundi ijambo risoza umwaka wa 2023,Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yemeje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wongeye kuzamba, aca amarenga ko ashobora gufata icyemezo cyo kongera gufunga umupaka bihuriyeho.

Ndayishimiye yatangaje ko umutwe wa RED Tabara wagabye igitero mu Gatumba tariki ya 22 Ukuboza, “ukica abasivili 22”, ufashwa n’u Rwanda

Ati “Turangije umwaka turi mu gahinda kadasanzwe kuko u Burundi bwongeye guhekurwa n’abicanyi bo mu mutwe w’iterabwoba RED Tabara ufite icyicaro mu gihugu cy’u Rwanda.”

Ndayishimiye yagaragaje kwicuza ko u Burundi bwafunguye imipaka yabwo n’u Rwanda mu Kwakira 2022, ateguza ko agiye gufata ingamba ahamya ko zizarinda Abarundi ibitero bya RED Tabara.

Ati “Ibyo twiyemeje ni uko tugiye gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abana b’u Burundi ntibakomeze kwicwa bunyamaswa n’ibyo birara. Dusabye Abarundi bose guhagarara kigabo kuko umutwe w’iterabwoba usasiwe by’ukuri mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda.”

Nubwo Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha RED Tabara, rwo ruherutse kubihakana rugaragaza ko ari urwitwazo dore ko uwo mupaka RED Tabara yifashisha igaba ibitero ugabanya u Burundi na Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa