skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu itangaje izatuma Kabila atitabira irahira rya Tshisekedi

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange wahoze ari umukuru w’igihugu akaba ari n’umusenateri wa RDC ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Félix Tshisekedi uteganijwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024 kuri Stade des Martyrs de la Pentecost i Kinshasa.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na Serge Tshibangu, uhagarariye umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi, Kabila yakiriye ubutumire butatu kubera imyaya ye itandukanye: nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu, umwe mu bagize Sena, ndetse n’Umunyekongo.

Ariko, nubwo yabonye ubwo butumire, Joseph Kabila ntazaba ahari muri ibyo birori.

Umwe mu bashinzwe itangazamakuru wa Kabila,Barbara NZIMBI,yagize ati"Dukurikije gahunda y’amasomo iherutse gutangazwa na kaminuza ya Johannesburg, Perezida w’icyubahiro wa Repubulika, Joseph Kabila Kabange, azaguma mu murwa mukuru w’ubukungu wa Afurika y’epfo kugira ngo azahure n’abashakashatsi mu bya siyansi mu rwego rwo gushaka impamyabumenyi y’ikirenga azasoza gukorera bidatinze muri iyi kaminuza yo muri Afurika yepfo ".

Umuhango wo kurahira kwa Félix Tshisekedi ubaye nyuma y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwahaye umugisha ibyavuye mu matora byatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora (CENI).

Nubwo bivugwa ko habaye amakosa n’uburiganya mu matora yo mu Kuboza 2023,benshi mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi ntibigeze bitabaza Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, bashidikanya ku bwigenge bwarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa