skol
fortebet

Hamenyekanye umunsi ibiganiro hagati ya leta ya Kinshasa n’inyeshyamba bizasubukurirwaho

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibiganiro bigomba kubera i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro bizatangira kuwa 28 Ugushyingo 2022 nyuma yo gusubikwa kuwa mbere w’iki cyumweru.
Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter,Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba [EAC] wavuze ko ibi biganiro bya Nairobi,bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) -biteganijwe gutangira ku wa mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2022.
Ibi biganiro bigiye kuba ku nshuro ya gatatu hagati (...)

Sponsored Ad

Ibiganiro bigomba kubera i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro bizatangira kuwa 28 Ugushyingo 2022 nyuma yo gusubikwa kuwa mbere w’iki cyumweru.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter,Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba [EAC] wavuze ko ibi biganiro bya Nairobi,bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) -biteganijwe gutangira ku wa mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2022.

Ibi biganiro bigiye kuba ku nshuro ya gatatu hagati y’Abanyekongo bizahuriza hamwe leta n’iyi mitwe hagamije gushaka igisubizo kirambye ku mutekano mu burasirazba bwa Kongo.

EAC yavuze ko ibi biganiro bigamije kwihutisha ingamba z’akarere mu kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa DRC ndetse biragaragaza ubushake bw’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Ibi biganiro byo kugarura amahoro ngo " bishimangira ubushake bw’abakuru b’ibihugu bya EAC; Agace k’ibiyaga bigari na Afurika muri rusange, mu kubonera igisubizo kirambye ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira kuwa mbere w’iki cyumweru i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba ’byasubitswe’, bitunguranye.

Imyiteguro yasaga n’iyarangiye ariko leta ya Kinshasa nta bushake yagaragaje bwo kwitabira, nk’uko umwe mu bakozi bategura ibi biganiro muri Kenya yabibwiye BBC.

Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo ihagararirwa muri ibi biganiro.

Ibi biganiro byasabwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC).

Leta ya Kinshasa yavuze ko itazaganira n’umutwe wa M23 mu gihe udashyize intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye.

Uyu mutwe waraye wemeye gushyira intwaro hasi gusa uvuga ko utasubira inyuma kuko aho bari ari iwabo kandi ko FARDC nitabatera batazashoza intambara.

Ibitekerezo

  • arongeye ngo ntazahura na M23?ariko ctabitama arashaka kuguma yicisha abaturage bigihugu gusa?Bave aho bari bageze?Bazaze ubahe ahandi batura se kandi utabemera nkabene gihugu?Knd uzatinda ubemere utakiri no mugihugu, wowe uzagenda ubasige?Uziko wagirango nibisimba wamagana?Ko bafite urhu nk`urwawe da?ewe nigikara muragihuje, mwese nta nzobe irimo>hhhhhhhhha cyabitama rwose azavumbura aho bukera, urashaka kuhatuza bacuti bawe FDRL? ESE NIPFA IGASHIRA UZARWANIRWA NANDE?HARYA NGO NIBISIMBA BIBA BYAJE KWIHAHIRA GUSA?KO UTABAGABURIRA SE BABUZWA NIKI GUHAHA WOWE WARWANA UTARYA?uzumirwa uri muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa