skol
fortebet

Ibifaru n’abashinzwe umutekano bazengurutse urugo rwa Moïse Katumbi

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yategetse ko urugo rwa Moïse Katumbi rurindwa ndetse kuri ubu rukikijwe n’ibimodoka byinshi bya gisirikare mu rwego rwo kumubuza ubwisanzure.

Sponsored Ad

Moïse Katumbi agiye kugirwa nka Patrice Lumumba kuko ubu atemerewe gusohoka iwe ngo abe yagira igikorwa akora.

Perezida Tshisekedi yatsinze amatora ku rugero rwa 73% y’amajwi yose, aho uza ku mwanya wa kabiri ari Moïse Katumbi,wabonye amajwi 18%, nk’uko byatangajwe na komisiyo ishinzwe amatora.

Aya matora yo ku wa 20 Ukuboza yaranzwe n’utunenge twinshi twatumye abatavuga rumwe na we bayamagana.

Uretse ibi bimodoka bitandukanye,kwa Katumbi hari abasirikare n’abapolisi bamucunze cyane ko ariwe munyapolitiki ukunzwe cyane mu batavuga rumwe na Tshisekedi.

Umuvugizi wa Katumbi, Herve Diakesse, yavuze ko abashinzwe umutekano bagose urugo rwe rwa kabiri ruri mu ntara y’amajyepfo ya Upper Katanga, aho uyu munyapolitiki atuye, kandi bakamubuza kugenda.

Kuri telefoni yagize ati: "Turi kurwana no kumenya impamvu babikoze."

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo ntabwo yahise aboneka ngo atange ibisobanuro.

Kubura kw’ibikoresho ku munsi w’amatora,gufungura ibiro by’itora bitinze,no gusesa amajwi bidasobanutse byateje umwuka mubi muri iki gihugu kijya kungana n’uburayi bw’iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa