skol
fortebet

Ibiganiro by’i Beijing byashimwe n’impande zombi nti byabujije Biden kwita Xi umunyagitugu

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden yise Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping umunyagitugu, mu ijambo ryo mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwifashisha mu kwiyamamaza kwe mu matora yo mu mwaka utaha yavugiye muri leta ya California.

Sponsored Ad

Avuze aya magambo nyuma y’umunsi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken ahuye na Xi mu biganiro i Beijing, byari bigamije guhosha ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibihangange.

Xi yavuze ko hari intambwe yatewe muri ibyo biganiro i Beijing, mu gihe Blinken yagaragaje ko impande zombi ziteguye kugirana ibindi biganiro.

Ubushinwa nta cyo bwari bwasubiza kuri ayo magambo ya Biden.

Perezida Biden, wari uri muri icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga mu ijoro ryo ku wa kabiri ku isaha yo muri Amerika, yanavuze ko Xi yakojejwe isoni n’ubushyamirane bwo mu gihe cya vuba aha gishize bujyanye n’igipurizo cy’Ubushinwa cy’ubutasi cyaturikirijwe mu kirere cy’Amerika kigahanurwa.

Uruzinduko rwa Blinken i Beijing – rwa mbere rw’umudiplomate wo hejuru w’Amerika mu gihe kigera ku myaka hafi itanu cyari gishize – rwongeye gutangiza kuvugana kwo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibyo bihugu bibiri.

Biden na Xi bavuze ko ari intambwe nziza itewe. Ariko Blinken yasobanuye ko hari ibintu bikomeye ibyo bihugu bibiri bitumvikanaho.

Amerika n’Ubushinwa bimaze igihe kirekire bishyamiranye kubera uruhuri rw’ibibazo birimo nk’ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu, na Taiwan.

Ariko umubano wabyo wazahaye by’umwihariko mu mwaka ushize. Mu gihe amatora ya perezida w’Amerika ari hafi kuba ndetse ubushyamirane n’Ubushinwa bukaba burimo kugaragara nk’ikibazo cya politiki, bamwe mu basenateri bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bakomeje kwibasira ubutegetsi bwa Biden ku "kujenjeka" ku Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa