skol
fortebet

Ibihugu byinshi bikomeje guhakana ibyo kwakira impunzi zivuye muri Gaza

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi muri Congo Brazaville ndetse na Congo Kinshasa bahakanye amakuru avuga ko hari impunzi zivuye muri Gaza zizatuzwa muri Africa yo hagati mu masezerano na Israel.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko leta ya Benjamin Netanyahu yari “mu biganiro by’ibanga” na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by’impunzi za Gaza.

Zman Israel – ishami ry’ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu giheburayo – yavugaga ko amakuru ikesha abo muri ministeri y’umutekano ari uko Congo “ishaka kwakira izo mpunzi”.

Gusa umuvugizi wa leta ya Congo akaba na minisitiri w’itumanaho Thierry Moungalla yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), ko iki gihugu kitigeze kivugana na Israel ku kwakira impunzi za Gaza.

Mu gihe hari ibinyamakuru bimwe byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ibi bihugu nabyo byasohoye amatangazo ahakana ibyo.

Patrick Muyaya uvugira leta ya DR Congo yagize ati: “Bitandukanye n’ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya leta yacu na leta ya Israel byo kwakira impunzi z’abanyapalestina ku butaka bwa Congo.”

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo rivuga ko nta biganiro nk’ibyo na Israel byigeze bibaho “yaba uyu munsi cyangwa mu gihe cyashize”.

Mu cyumweru gishize, abategetsi muri leta ya Israel bumvikanye bavuga ko abatuye Gaza bagomba kuhava bakajyanwa ahandi hagatuzwa abanya-Israel.

Itamar Ben-Gvir, minisitiri w’umutekano w’iki gihugu yavuze ko Israel igomba “gushishikariza abaturage ba Gaza kwimukira ahandi”.

Ibi ariko byamaganwe n’ibihugu byinshi ku isi, birimo na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko “Gaza ari ubutaka bwa Palestine kandi buzaguma ari ubwayo” kandi ko abaturage bayo bafite uburenganzira bwo kuhaguma.

Hagati aho abantu barenga 22,000 – biganjemo abasivile – bamaze kwicwa mu bitero bya Israel kuri Gaza kuva intambara itangiye nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza.

Ibitero bya Israel byatangiye nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel tariki 07 Ukwakira(10) cyiciwemo abantu 1,200 abandi 240 Hamas ikabafata bunyago.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa