skol
fortebet

Ibimenyetso 5 bigaragaza ko Gen.Muhoozi ariwe uzasimbura se ku butegetsi bwa Uganda

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hakomeje kwibazwa ku uzasimbura Perezida Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi bwa Uganda amazeho imyaka ikabakaba 40.

Sponsored Ad

Ubu Perezida Museveni ari kuyobora manda ya gatandatu yarahiriye muri 2021 mu birori bidasanzwe! ni manda y’imyaka itanu izarangira Perezida Musveni yujuje imyaka 40 ku butegetsi yegezeho avuye mu ishyamba mu mwaka w’1986 ubwo yatsindaga ingabo za Obote wategekaga icyo gihe.

Kugeza ubu muri Uganda haravugwa abahatanira gusimbura Musevini ku gutegeka Uganda binyuze mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Ariko cyane Bobi Wine ukunze kwigaragaza nk’ushaka guhangana bikomeye niwe ugaragaza iyo nyota.

Hon. Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ,yigeze kubwira Radio yitwa Akaboozi muri 2019, ko we n’abambari be bihaye intego ikomeye yo gukura Perezida Museveni ku butegetsi byanze bikunze.

Bobi wine n’abarwanashyaka be bibumbiye mu cyitwa ‘People Power’ kugera ubu nibo bagaragaza inyota yo gufata ubutegetsi muri Uganda kuko biyemeje kuzajya baseruka mu matora yose y’umukuru w’igihugu igihe ageze.

Icyakora kubera kunanizwa byeruye bikorwa n’abashyigikiye ishayaka NRM rya Perezida Museveni, bisa naho bikiri kure nk’ukwezi ko uyu wahoze ari umuhanzi ukunzwe muri Uganda Bobi wine yazageraho agatsindira Perezidansi ya Uganda.

Ku rundi ruhande, abakurikiranira hafi Politiki ya Uganda bemezako kuba Museveni agiye kumara imyaka 40 ku butegetsi basanga atazongera kwiyamamaza. Ariko kandi ngo ntiyiteguye no kurekura kuko yamaze guharurira inzira Umuhungu we ngo azamusimbure.

Abavuga ibi bashingira ku mpamvu 5 z’ibikorwa byihariye byoherezwamo Général Muhoozi Kainerugaba n’inshingano ahagarariramo Igihugu neza neza nka Perezida.
Bijya gutangira muri Uganda hatangijwe ikitwa :

1. ‘Muhoozi Project’

‘Muhoozi Project’ ni imwe mu ngingo zagarutsweho cyane muri Uganda mu myaka ishize, yashakaga gusobanura umushinga mugari Perezida w’iki gihugu afite wo kuzasiga umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku butegetsi.

Umushinga w’uko Muhoozi azasimbura Museveni watangiye kugarukwaho cyane mu 2013, ubwo Gen David Sejusa Tinyefuza wiyomoye ku butegetsi bwa Museveni yavugaga ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida Museveni ndetse ko abasirikare bakuru batazawemera bazicwa.

Kimwe mu bimenyetso Gen David Sejusa yatangaga nk’igishimangira ibyo akora ni uburyo uyu muhungu w’imfura wa Perezida Museveni yakomeje kuzamurwa ubutitsa mu mapeti.

Uyu mugabo agaragaza ko mu myaka itageze kuri 25, Muhoozi ageze mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant General cyane ko nta n’intambara zikomeye yarwanye.

David Sejusa avuga ko kuba mu 2000 Muhoozi wari ufite ipeti Sous Lieutenant ageze kuri Lieutenant General byanyuze mu kimenyane kigamije kumusiga ku ntebe yo kuyobora Uganda.

Ibijyanye na ‘Muhoozi Project’ byongeye kuburwa mu 2017, ubwo uyu mugabo yagirwaga Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’igisirikare.

Abazi neza iby’uyu mushinga bavuga ko kugira ngo Museveni ageze umuhungu we ku butegetsi azabanza kwigizayo abasirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora Uganda ubundi akabasimbuza abakiri bato bari mu kigero cya Muhoozi kugira ngo bazabashe kumwumva.

2. Muhoozi yagize uruhare mu kongera guhuza Uganda n’u Rwanda

U Rwanda na Uganda byigeze kumara igihe bitavuga rumwe kugera n’ubwo ibihugu byombi bifata umwanzuro wo guca umubano n’imigenderanire binyuze mu gufunga imipaka ibihuguza.

Cyabaye igihe cyibi kandi cy’amateka mabi ku baturage b’ibihugu byombi bari basanzwe bahahirana ariko bikaza kurangira bihagaze bitunguranye kubera inyungu za Politiki ku mpande zombi.

Icyo gihe ibiciro ku biribwa byatangiye kuzamuka, Abanyarwanda bashakiraga amaramuko muri Uganda bifata ku munwa kandi biba uko no kuri bagenzi babo ba Uganda.

Mu busanzwe byasaga naho igisubizo cyo gusubiza ibintu mu buryo nta gihari kuko buri ruhande rwari rwaranze kuva ku izima ngo inzira zongere kuba nyabagendwa.

Aha niho izina Muhoozi ryongeye kujya mu matwi ya benshi ku mpande zombi cyane aba nya Uganda bari banyotewe no gushora imari yabo mu Rwanda no mu bindi bihugu ariko bakoresheje inzira y’u Rwanda.

Uyu muhate wanishimiwe na Perezida Kagame w’u Rwanda wavuze ko mbere u Rwanda na Uganda bitari bibanye neza ariko buri gihugu gifite amahoro ariko umuhati wa Muhoozi Kainerugaba watumye byombi muri iki gihe bigerwaho.

Muhoozi Kainerugaba aherutse mu Rwanda muri Mutarama, 2023.

Icyo gihe yari yaje kuganira na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe uruzinduko rwe, rwaje rukurikiye urwa Ambasaderi wa Uganda muri UN witwa Adonia Ayebare yari yagiriye mu Rwanda mu gihe gito cyabanje.

Ayebare yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri ine utameze neza hagati yarwo na Uganda.

Icyo gihe kandi u Rwanda rwavugaga ko imiterere y’iki kibazo ishingiye ku ngingo eshatu ari zo guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ikindi ni uko rwavugaga ko Uganda ishyigikira imitwe y’abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano warwo ndetse no kubangamira ubukungu bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

Muri Kanama 2019 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

Ayo masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC.

Na nyuma hari ibindi biganiro byabaye muri uwo mujyo.

3. Gen. Muhoozi yakirwa nk’umwami mu birori muri Uganda

Urugero rwa hafi ni nk’aho muri uyu mwaka ubwo yageraga mu birori byari byateguwe ahitwa I Kabare mu gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ’Rukundo egumeho’ aha kikaba cyari kigamije kwishimira ko imipaka hagati y’u Rwanda yongeye gufungurwa.

Ibi byatumye mu gitondo cyo ku wa 19 Mata 2023 Gen. Muhoozi n’itsinda ry’abamuherekeje basura umupaka wa Gatuna mu rwego rwo kwirebera n’amaso ko ufunguye cyane ko yari agiye kwishimira igikorwa cyo kongera kuwufungura.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’Abatuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda duhana imbibe n’igihugu cya Uganda ndetse n’abanye Kabale nyirizina, bari bambariye kwakira abashyitsi barimo n’abaturutse i Kampala.

Ni igikorwa cyaranzwe n’amagambo make, umwanya munini uhabwa abakozi b’Imana bayishimiye ko yumvise amasengesho yabo, umupaka ukongera gufungurwa.

Gen. Muhoozi ubwo yari afashe ijambo, yabanje gushimira abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ahamya ko bakoze igikorwa cyiza cyo kongera kubyutsa umubano wanatumye imipaka ihita ifungurwa.

Ahamya ko uretse u Rwanda na Uganda, nta n’ikindi gihugu bifuza ko cyafata icyemezo cyo gufungira ikindi imipaka.

4. Isabukuru ya Muhoozi yitabiriwe n’Abakomeye

Kuwa 23 na 24 Mata 2022 yari iminsi y’ibyishimo kuri Lt Gen Muhoozi umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka bwa Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki Gihugu wizihizaga ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48.

Ni ibirori byari byatumiwemo abantu benshi batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wanamugeneye ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendorw’ubuzima asigaje anamushimira kuba yaramutumiye no kuba yaragize uruhare mu nzira yo kugarura umubano ku bihugu byombi.

Mu butumwa bwa Muhoozi icyo gihe yavuze ko mu buzima busanzwe adakunda gushyira ku karubanda ubuzima bwe bwite, ariko avuga ko kuri iyi nshuro yahisemo ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ishize avutse biba mu buryo bwa rusange kuko hari byinshi bihari byo kwishimira nk’igihugu birimo no kuba uyu munsi Uganda iri mu nzira iganisha ku kwiyunga n’u Rwanda.

Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo byinshi byarimo ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi basusurukije abari bitabiriye ibyo birori nka Intore Masamba wanamuhaye Impano y’umupiwa wanditseho’Inkotanyi cyane’ na Ruti Joel wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Igikobwa’.

5. Muhoozi akunda kuvuga ku bindi bihugu mu izina rya Perezida ntibigire inkurikizi

Uyu mugabo yakunze kujya atangaza byinshi byerekeye uruhande igihugu cye cya Uganda gihagazemo nk’aho byagakozwe na Perezida Museveni ubwe abantu bakabyinubira.

Byanageze n’ubwo Perezida asaba imbabazi mu izina ry’uyu muhungu we kubera ibyo atangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyo ntibyamukanze kuko Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yatangaje ko nta muntu ugomba kumukumira gukoresha urubuga rwe rwa Twitter, kuko ari umuntu mukuru ugomba kwifatira ibyemezo.
Mu butumwa yashyize ahagaragara abunyije kuri Twitter yagize ati “Numvise ko hari abanyamakuru bo muri kenya babwiye papa ko agomba kumpagarikira Twitter, ibi ni ukwiganirira, ndi mu kuru kandi nta muntu ugomba ku nkumira ku kintu na kimwe”.

Ibi Gen Muhoozi abitangaje nyuma yaho Perezida Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.

Muhoozi mu nzira za politike

Abakurikiranira hafi politike ya Uganda bavuga ko amahirwe y’uko Museveni yazongera kwiyamamariza kuyobora Uganda ari make cyane, bitewe n’imyaka agezemo kandi igikundiro cye muri iki gihugu kikaba kigenda kigabanuka umunsi ku munsi.

Kugira ngo yizere umutekano we birumvikana ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi agomba gusiga ku butegetsi umuntu utazamusagarira.

Birumvikana ko mu gihe iminsi iri kwihuta ngo Museveni ave ku butegetsi akwiye kuba ari gutegura uyu muntu ugomba kumusimbura no mu buryo bwa Politike.

Benshi aha niho bahera bemeza ko urebye akazi Muhoozi ari gukora muri iyi minsi, ushobora kugaheraho wemeza ko ari no kwihugura mu bya politike kugira ngo azabe umusimbura mwiza wa se.

Inshingano za Politike asa n’aho yazitangiye mbere gato y’uko agirira uruzinduko mu Rwanda rugamije gukemura ibibazo bya politike byari bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’uru ruzinduko, Muhoozi yasezeye mu gisirikare. Mbere gato yagaragaye mu bikorwa bya politike, urugero ni nk’aho ku wa 31 Mutarama 2022, yakiriye Ambasaderi wa Ethiopia muri Uganda, Alemsehay Gelawu bagirana ibiganiro. Mu minsi mike yakurikiyeho yakiriye na Ambasaderi w’u Bufaransa, Jules-Armand Aniambossou.

Muri uyu murongo wa Politike, Muhoozi aherutse kugirana ibiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Mu 2021 hatangiye kugaragara Abanya-Uganda benshi biganjemo urubyiruko basa n’abari kwamamaza uyu mugabo nubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu ari mu 2026.

Abenshi muri aba bifashisha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter. Ni kenshi uzahura na hashtag igira iti “Perezida wanjye mu 2026” cyangwa “Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga utahiwe”, izi ziba ziherekejwe n’ifoto ya Muhoozi.

Mu butumwa Lt Gen Muhoozi yandika kuri Twitter uzasaga hari benshi bandika bagaragaza ko ariwe uzayobora Uganda se namara kuvaho kandi ko bamubonamo Umukuru w’Igihugu mwiza.

Uretse ubu butumwa hari n’abatangiye gukoresha imipira yanditseho “My Next President”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa