skol
fortebet

Ibyaranze amatora ya Perezida muri Nigeria:Amajwi ashobora gutinda gutangazwa

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amajwi ari kubarurwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Nigeria, amatora ya mbere yari yegeranye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare burangiye mu 1999.
Biraboneka ko yitabiriwe ku rugero runini, aho urubyiruko rwinshi, abenshi bakaba ari bwo bwa mbere bari batoye, bazindutse kugira ngo bashobore gutora.
Amatora y’ejo ku wa gatandatu yaranzwe no gutangira atinze ku biro by’amatora, aho hamwe havugwa abantu bibye udusanduku tw’amatora ahandi naho abitwaje intwaro bakahatera.
Imitwe imwe n’imwe (...)

Sponsored Ad

Amajwi ari kubarurwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Nigeria, amatora ya mbere yari yegeranye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare burangiye mu 1999.

Biraboneka ko yitabiriwe ku rugero runini, aho urubyiruko rwinshi, abenshi bakaba ari bwo bwa mbere bari batoye, bazindutse kugira ngo bashobore gutora.

Amatora y’ejo ku wa gatandatu yaranzwe no gutangira atinze ku biro by’amatora, aho hamwe havugwa abantu bibye udusanduku tw’amatora ahandi naho abitwaje intwaro bakahatera.

Imitwe imwe n’imwe iravuga ko habaye inenge zikomeye,bishobora gutuma ibyavuyemwo bitemerwa.

Politike yo muri icyo gihugu imaze imyaka yihariwe n’amashyaka abiri, arimo irii ku butegetsi APC hamwe na PDP,kuva hatangiye demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi muri icyo gihugu, hashize imyaka 24.

Ariko muri iki gihe, hari ishyaka rya gatatu ryatanze umukandida mu rugamba rwo gusimbura Perezida Muhammadu Buhari – ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) Peter Obi, ushigikiwe n’urubyiruko rwinshi.

Ibiro by’amatora bibarirwa mu bihumbi n’ibihumbi birimo birabarura amajwi, akaza kwegeranywa hanyuma yoherezwe ku biro bikuru bya komisiyo ishinzwe gutegura no guhagararira amatora mu murwa mukuru Abuja.

Imibare ya nyuma y’ibyayavuyemo ntiyitezwe mbere yo ku wa kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umukuru wa Komisiyo ishinzwe gutegura amatora, Mahmood Yakubu, yasabye imbabazi ku gukererwa kwagaragaye mu matora, ariko avuga ko umuntu wese wari ku murongo kugeza saa munani n’igice mu masaha yo muri icyo gihugu, ni ukuvuga saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali, yemerewe gutora, n’ubwo ibiro by’amatora byari bizwi ko bigomba kuba byari byafunzwe.

Ibitero by’abitwaje intwaro ku biro by’amatora

Mu mujyi wa Lagos haravugwa akajagari ku biro by’amatora, udusanduku tw’amatora natwo tukibwa. Bamwe mu batora bavuze ko batewe bakirukanwa mu gihe bari barindiriye gutora.

Mu bindi bice, abaturage bavuga ko bategetswe gutora uwo badashaka, bamwe bakava ku biro by’amatora badatoye.

Yakubu yavuze ko abagabo bitwaje intwaro bateye ibiro by’amatora bimwe bimwe mu ntara ya Delat iri mu Majyepfo hamwe n’intara ya Katsina iri mu majyaruguru, aho n’amamashini yo kugenzura amakarita y’itora yanyazwe.

Yahise asimbuzwa hanyuma umutekano urakomezwa kugira ngo amatora akomeze, nk’uko yabitangaje.

Ariko amatora yimuriwe uyu munsi ku cyumweru kubera abayakomye mu nkokora ku biro by’amatora 141 mu ntara ya Bayelsa itunze igitoro.

Mu ntara ya Borno iri mu Majyaruguru, Yakubu yavuze ko inyeshyamba ziyitirira idini rya Islam zarashe abashinzwwe gucunga amatora zivuye ku musozi uhanamiye akarere ka Gwoza, aho abatari bake bakomeretse.

Uzatsinda wese azaba asabwa gushakira umuti ikibazo cy’ihindurwa ry’ifaranga, ubukungu bugeze aharindimuka, ubushomeri burenze urugero mu rubyiruko, hamwe n’umutekano muke urangwa mu gihugu, aho mu mwaka ushize abagera ku 10.000 bishwe.

Habaye kandi gutora abasenateri 109 hamwe n’abadepite 360, hakaba hateganywa ayandi y’aba Meya mu kwa gatatu.

Aya matora yaritabiriwe cyane n’urubyiruko – aho kimwe cya gatatu cy’abatora bari munsi y’imyaka 35.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa