skol
fortebet

Icyaha Donald Trump yakoze cyatumye yamburwa burundu ubudahangarwa

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika agomba gukurikiranwa ku cyaha cyo gusebya E. Jean Carroll, umushinja kumufata ku ngufu.
Ni icyaha gishingiye ku magambo atesha agaciro Trump yavuze kuri uyu munyamakuru akaba n’umwanditsi mu 2019 ubwo yari Perezida wa Amerika, asubiza ibibazo abanyamakuru bamubazaga, biba ngombwa ko adakurikiranwa bijyanye n’ubudahangarwa yari afite.
Icyo gihe abanyamakuru (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika agomba gukurikiranwa ku cyaha cyo gusebya E. Jean Carroll, umushinja kumufata ku ngufu.

Ni icyaha gishingiye ku magambo atesha agaciro Trump yavuze kuri uyu munyamakuru akaba n’umwanditsi mu 2019 ubwo yari Perezida wa Amerika, asubiza ibibazo abanyamakuru bamubazaga, biba ngombwa ko adakurikiranwa bijyanye n’ubudahangarwa yari afite.

Icyo gihe abanyamakuru babajije Trump ku bijyanye n’ibirego ashinjwa byo gufata ku ngufu Carroll, abihakana avuga ko atari azi uwo mugore ndetse ko atari ku rwego rwe, ahubwo ko yabeshye ashaka kumwubakiraho izina ubundi ibicuruzwa bye bikagurwa.

Ayo magambo yababaje uyu mugore kuri ubu ufite imyaka 79, ajyana ikirego mu rukiko nubwo kitahise gikurikiranwa.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023 giha imbaraga ikirego Carroll yatanze arega uyu mugabo, aho yifuza impozamarira ya miliyoni 10 z’amadorali.

Carroll avuga ko yafatiwe ku ngufu mu ihahiro ryo muri Manhattan mu 1996, ubwo yari ahahuriye na Trump akamusaba kwigera umwenda w’imbere yashakaga gutanga nk’impano.

Icyo gihe ngo ubwo Carroll yinjiraga mu cyumba bigereramo imyenda, Trump yarahamusanze amufata ku ngufu, bimutera igikomere n’ubu akigendana, kuko kuva ubwo atarongera kwishimira imibonano mpuzabitsina.

Muri Gicurasi 2023 Urukiko rwo mu Mujyi wa New York rwemeje ko Trump yafashe uyu munyamakuru ndetse rumutegeka ko yishyura Carrol miliyoni eshanu z’amadolari y’impozamarira, nubwo yavuze ko azajurira cyane ko ngo yigirijweho nkana.

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yavuze ko kuri ubu nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko Trump yasebeje uriya munyamakuru mu nyungu z’igihugu, yemeza ko yabikoze ku giti cye bijyanye n’uko ibyo ashinjwa byabaye mu myaka ya mbere y’uko ajya ku butegetsi, bityo ko agomba kubibazwa ku giti cye.

Umunyamategeko wa Carroll, Roberta A Kaplan, yagaragaje ko we n’umukiliya we bishimiye icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubutabera kuko bahoze bizera ko ariya magambo yayavuze ku nyungu ze bwite aho kuba iz’igihugu.

Trump akunze gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu, kuko uretse Carroll, Jessica Leeds ufite imyaka 81 yigeze kumurega amushinja ko mu myaka ya 1970 yamukoze ku kibuno bari mu ndege yajyaga i New York.

Undi witwa Natasha Stoynoff yavuze ko Trump yamusomye ku ngufu mu 2005, ubwo yajyaga kumuha ikiganiro mu nyubako ye izwi nka Mar-a-Lago.

Icyo gihe ngo uwo mugore yakijijwe n’uko umwe mu bakozi ba Trump yahatambutse, undi akikanga akamurekura. Trump avuga ko izo nkuru ari impimbano, ko zigamije kumwangiriza izina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa