skol
fortebet

Icyo Perezida Mnangagwa ateganyiriza Robert Mugabe yasimbuye

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa avuga ko Perezida ucyuye igihe wa Zimbabwe umusaza Robert Mugabe yavuye ku butegetsi mu mahoro, ngo azakomeza guhabwa umushahara we ndetse n’ uduhimbazamusyi yahabwaga akiri Perezida.
Magingo aya Robert Mugabe w’ imyaka 94 yagiye kwivuriza mu gihugu cya Singapore aho arwajwe n’ umugore we.
Perezida Emmerson Mnangagwa avuga ko Leta ya Zimbabwe izakora mu mutungo wayo ikavuza Robert Mugabe.
Nubwo bimeze gutyo ariko Emmerson Mnangagwa avuga ko nta (...)

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa avuga ko Perezida ucyuye igihe wa Zimbabwe umusaza Robert Mugabe yavuye ku butegetsi mu mahoro, ngo azakomeza guhabwa umushahara we ndetse n’ uduhimbazamusyi yahabwaga akiri Perezida.

Magingo aya Robert Mugabe w’ imyaka 94 yagiye kwivuriza mu gihugu cya Singapore aho arwajwe n’ umugore we.

Perezida Emmerson Mnangagwa avuga ko Leta ya Zimbabwe izakora mu mutungo wayo ikavuza Robert Mugabe.

Nubwo bimeze gutyo ariko Emmerson Mnangagwa avuga ko nta muntu n’ umwe uri hejuru y’ amategeko bisobanuye ko Robert Mugabe adafite ubudahangarwa bwatuma atagezwa imbere y’ urukiko.

Mu kiganiro uyu mukuru w’ igihugu yagiranye na BBC yavuze ko Zimbabwe igiye gusubira kunga ubucuti n’amakunga.

Yagize ati :"Nta budahangarwa twahaye umuntu n’umwe uretse ko nemereye perezida nasimbuye, umubyeyi w’igihugu Robert Mugabe ko tuzamuha uduhimbaza musyi n’umushahara we nk’uko yari asanzwe abifata kumurindira umutekano, no kumufasha kwivuza muri Singapore".

Mnangagwa anavuga ko reta ye nshya iri kwita cyane cyane kukurwanya ruswa.
Yagize ati: "Aho mpagaze ni uko ruswa idashobora kwihanganirwa na gato, ntidushobora kubyihanganira, kandi niba mukurikirana ibibera muri Zimbabwe ubu, abantu benshi bahoze bashinzwe amabanga ahambaye barimo baragezwa imbere y’ubutabera, kandi ni mu mezi abiri gusa dutangiye igikorwa cyo kurwanya ruswa".

Ibitekerezo

  • Arko se niba muri abanyarwanda namwandikiye ikinyarwanda cg mubireke kuvangavanga ibyo nibiki

    Ikinyamakuru umuryango turabakunda ariko mujye mukoresha amagambo y’ikinyarwanda y’umwimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa