skol
fortebet

Igihugu cya mbere cyacanye umubano na Isiraheli kubera kugota Gaza

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bolivia yacanye umubano na Israel kubera ibyo ivuga ko ari ibikorwa "by’ubushotoranyi kandi birenze urugero" by’igisirikare cya Israel muri Gaza.

Sponsored Ad

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga Freddy Mamani yavuze ko Bolivia yasabye ko haba agahenge kandi ko izaha imfashanyo abantu bagotewe muri Gaza.

Ni cyo gihugu cya mbere cyo muri Amerika y’Epfo gicanye umubano na Israel kubera iyo ntambara.

Perezida wa Colombia na Perezida wa Brazil na bo banenze ibikorwa bya Israel muri Gaza.

Perezida wa Colombia Gustavo Petro yasabye ko ambasaderi wa Israel ava muri icyo gihugu, ariko nyuma yisubiraho kuri ayo magambo.

Perezida wa Brazil Luiz Inácio Lula da Silva yashishikarije ko habaho agahenge. Nyuma y’amakuru y’ikindi gitero cy’indege cya Israel muri Gaza, Lula yanditse kuri X ati:

"Turimo kubona, ku nshuro ya mbere, intambara aho benshi mu bicwa ari abana... Nibihagarare! Ku bw’urukundo rw’Imana, nibihagarare!"

Benshi mu bantu 8,500 batangajwe na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza ko ari bo bamaze gupfa, ni abantu bakuru ariko barimo n’abana 3,500.

Israel ikomeje kumisha ibisasu kuri Gaza kuva Hamas yagaba igitero muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) ikica abantu 1,400, ndetse ishimuta abandi bantu nibura 239.

Mamani yavuze ko guverinoma ya Bolivia yafashe icyo cyemezo "mu kwanga no kwamagana igitero cya gisirikare cya Israel cy’ubushotoranyi kandi kirenze urugero kirimo kuba muri Gaza".

Mamani yasabye ko habaho agahenge ndetse avuga ko igihugu cye gishaka ko kugota Gaza kwa Israel kurangira kuko kurimo kubuza ko "hinjira ibiribwa, amazi n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima".

Ku wa kabiri, Amerika yavuze ko amakamyo 66 yashoboye gutanga imfashanyo imbere muri Gaza, ariko imiryango y’ubugiraneza yaburiye ko iyo mfashanyo idahagije.

Philippe Lazzarini, umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikora ibikorwa by’ubutabazi (UNRWA), yavuze ko mbere yuko iyi ntambara itangira, amakamyo hafi 500 yinjiraga muri Gaza buri munsi.

Mu 2019 Bolivia yari yasubijeho umubano na Israel wo mu rwego rwa diplomasi. Mbere yari yaracanye umubano na Israel mu 2009, ubwo Bolivia yategekwaga na Perezida Evo Morales, na bwo yari yabikoze mu kwamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza.

Ku wa mbere, Perezida wa Bolivia Luis Arce yatangaje kuri X ko ibikorwa bya Israel muri Gaza ari "ibyaha byo mu ntambara", nyuma yo guhura n’ambasaderi wa Palestine muri Bolivia, Mahmoud Elalwani.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa