skol
fortebet

Igikomangoma cya Arabie Saoudite cyanenze bikomeye Hamas, Israel n’Uburengerazuba

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ijambo ryavuzwe muri iki cyumweru n’Igikomangoma Turki al-Faisal cya Saudi Arabia (Arabie Saoudite), ku rugomo rurimo kuba mu Burasirazuba bwo Hagati, ririmo kudaca ku ruhande mu mvugo kudasanzwe kuboneka ku muntu wo ku rwego rwo hejuru wo mu muryango w’ubwami bwa Arabie Saoudite.

Sponsored Ad

Iryo jambo ryemejwe henshi ko ari cyo kimenyetso gisobanutse neza kibayeho kugeza ubu ku kuntu ubutegetsi bwa Arabie Saoudite butekereza ku birimo kuba.

Igikomangoma Turki, umutegetsi usheshe akanguhe wubashywe henshi muri Arabie Saoudite, yamaganye ku mugaragaro Hamas na Israel ku kugaba ibitero ku basivile, nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu majyepfo ya Israel, ndetse n’ibisasu bya Israel byakurikiyeho yamishe kuri Gaza. Yavuze ko nta ntwari zabayeho muri ibyo byose, ko icyabayeho gusa ari uko abantu bahapfiriye.

Uko ni ukwiyongera cyane kw’uburakari bw’Abarabu kuri ibyo bitero by’indege bya Israel kuburyo Igikomangoma Turki, wari urimo kuvugira ijambo muri Amerika kuri Kaminuza ya Rice mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas, ari ijwi ry’imbonekarimwe ry’Abarabu banenga Hamas mu mwuka uriho muri iki gihe.

Yavuze ko ibikorwa by’uwo mutwe byarenze ku mategeko ya kisilamu yo kutagirira nabi abasivile. Benshi mu bishwe cyangwa abashimuswe na Hamas bari abasivile.

Igikomangoma Turki, umugabo wigengesera, witondera icyo agiye kuvuga, wanahoze ari umudiplomate n’umukuru w’ubutasi, yashyize ku munzani ukwamagana Hamas kwe no kwamagana Israel, ayishinja "kurasa ibisasu itarobanura ku Banya-Palestine b’abasivile muri Gaza" ndetse no "guta muri yombi nta kurobanura Abanya-Palestine b’abana, abagore n’abagabo muri West Bank".

Yavuze ko atemeranya n’imvugo ikoreshwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika y’"igitero cyabaye nta gushotora kwabanje kubaho", mu kuvuga ku gitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira, agira ati:

"Ni ubuhe bushotoranyi bundi bucyenewe... buruta ibyo Israel yakoreye Abanya-Palestine mu gihe kingana na bitatu bya kane [3/4] by’ikinyejana?" - ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 75.

Yongeyeho ko "abantu bose bigaruriwe n’igisirikare bafite uburenganzira bwo kurwanya uko kwigarurirwa".

Igikomangoma Turki yanamaganye abanyapolitiki bo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) kubera "gusuka amarira iyo Abanya-Israel bishwe n’Abanya-Palestine", ariko bakanga "no kugaragaza agahinda iyo Abanya-Israel bishe Abanya-Palestine".

Kuva iki Gikomangoma cyavuga ayo magambo, Perezida w’Amerika Joe Biden, ubwo yari mu ruzinduko muri Israel muri iki cyumweru, yavuze ko Amerika ibabajwe n’inzirakarengane zose zishwe.

Ni iki rero cyihishe inyuma y’iri jambo, iki Gikomangoma kigomba kuba cyari kibizi ko rizatangazwa henshi?

Bisa nkaho bidashoboka ko yaba yaravuze iryo jambo atabanje kuriganiraho n’Ingoro y’Ubwami bw’igihugu cye, iyobowe n’Igikomangoma cyimye ingoma gikomeye, Mohammed bin Salman, uyu wagiranye ibiganiro ku wa kane na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak.

Igikomangoma Turki afite igisekuru gikomeye. Se yari Umwami Faisal wari ukunzwe cyane muri rubanda wanateje imbere igihugu, wishwe mu mwaka wa 1975. Umuvandimwe we yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabie Saoudite wamaze igihe kirekire, kugeza apfuye mu mwaka wa 2015.

Kuba Igikomangoma Turki yarize muri Amerika, kuri Kaminuza ya Princeton na Kaminuza ya Georgetown, no mu Bwongereza kuri Kaminuza ya Cambridge, bituma agira ishusho isobanukiwe ku muco wo mu burengerazuba n’imitekerereze yaho, ndetse bigatuma ahagira abantu baziranye na we bamaranye igihe kirekire bo mu nzego zifata ibyemezo i Washington n’i London.

Yabaye umukuru w’ubutasi bwa Arabie Saoudite, ayobora ishami ry’ubutasi bwo mu mahanga ry’icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 24, afite inshingano y’umwihariko kuri Afghanistan.

Nyuma y’ibitero byo muri Amerika byo ku itariki ya 11 Nzeri (9) mu 2001, yabaye ambasaderi wa Arabie Saoudite mu Bwongereza, nyuma aba ambasaderi wayo muri Amerika.

Mu Bwongereza, uwari umuvugizi we mu itangazamakuru wo kuri iyo ambasade, yari umunyamakuru Jamal Khashoggi, nyuma waje kwicirwa imbere muri ambasade ya Arabie Saoudite i Istanbul muri Turukiya, yishwe na ba maneko ba leta ya Arabie Saoudite, mu mwaka wa 2018. Arabie Saoudite yabyegetse ku "gikorwa cy’abigometse" cyakozwe kitahawe uruhushya.

Igikomangoma Turki al-Faisal, ubu ufite imyaka 78, nta mwanya w’ubutegetsi afite muri leta ya Arabie Saoudite. Ariko ibyo yavuze bitanga ishusho iteye kwibaza ku mitekerereze ya Arabie Saoudite, mu nshuro nkeya iyo avugiye mu ruhame mu nama mpuzamahanga.

Abategetsi ba Arabie Saoudite ntibakunda Hamas. Yewe, na za leta nyinshi zo mu karere na zo ntiziyikunda. Abategetsi ba Misiri, Jordanie (Jordan), Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Bahrain, babona Hamas n’impinduramatwara y’icyo yita "Islam ya politiki" nk’inkeke ku butegetsi bwabo bushingiye ku gushyira idini na politiki buri kimwe ukwacyo.

Ubutegetsi bwa Palestine, bushingiye ku ishyaka rya Fatah rya Yasser Arafat, urebye bwirukanwe na Hamas muri Gaza mu 2007. Bamwe mu babugize bashyizwe ku bisenge by’inzu ndende barahanurwa, mu ntambara yamaze igihe gito yishe abantu ku mpande zombi.

Nubwo Hamas ifite ibiro bya politiki muri Qatar, Iran ni yo muterankunga wayo mukuru, Iran kandi imaze igihe kirekire ari mucyeba wa Arabie Saoudite.

Nubwo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, Arabie Saoudite na Iran byemeranyijwe ku mugaragaro gusoza ubushyamirane bwabyo, haracyari urwicyekwe rwinshi hagati y’impande zombi. Ariko nubwo bimeze gutyo, ibi bihugu byombi byamaganiye hamwe ibitero by’ibisasu bya Israel kuri Gaza ndetse byongera gushimangira ko bishyigikiye leta ya Palestine.

Biragoye kubyemera ubu, ariko mu byumweru bibiri gusa bishize, mbere y’igitero cya Hamas, Arabie Saoudite yari igeze kure mu nzira yo kugirana umubano mwiza na Israel, nkuko UAE, Bahrain na Maroc byabikoze. Ibi ubu byabaye bihagaze.

Abasesenguzi benshi bemeza ko igitero cyishe abantu cya Hamas cyo muri Israel, ku ruhande rumwe cyatewe n’ubushake bwo gutesha umurongo uko kugirana umubano mwiza, wari gusiga Hamas na Iran bishyizwe ku ruhande mu Burasirazuba bwo Hagati bwo mu isura nshya.

Ibintu bizigera na rimwe bisubira aho byari biri muri aka karere?

Kuri ubu, biragoye kubona ibyo biba, mu gihe Israel, yakomeretse, idakozwa ibiganiro, na za leta z’Abarabu, zihangayitse, zikaba zirimo kureba mu mihanda imyigaragambyo irimo kwiyongera yo kwamagana Israel.

Ariko igihe iyi ntambara yo muri Gaza izaba irangiye, kuko igomba kurangira, icyo gihe wenda birashoboka cyane ko ubukire bwa Arabie Saoudite ari bwo buzafasha mu gutera inkunga ibikorwa byo kongera kuyubaka. Bizaba ingirakamaro gukurikira amagambo y’Igikomangoma Turki, kugira ngo umuntu amenye icyo Arabie Saoudite itekereza ku cyo ari cyo cyose kigiye gukurikiraho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa