Kigali

Ijambo rya Trump muri Loni ryanenzwe

Amakuru   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2017 Yasuwe: 2833

Ijambo rya mbere perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavugiye y’ abakuri b’ ibihugu bigize umuryango w’ Abibumbye ryanze na bimwe muri ibi bihugu.

Perezida Trump yavuze ku gihugu cya Iran, yongeraho ko azonona cyane igihugu cya Koreya ya Ruguru nibiramuka bibaye ngombwa ko ayigaba ibitero.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif Khonsari yavuze ngo “Ijambo Trump yavuze ni iryo kubwira abanyamakuru ariko si iryo kuvugira mu nama y’ umuryango w’ abibumbye”

Koreya ya Ruguru ntacyo iratangaza ku ijambo rya Trump ry’ uko azayonona.

Perezida Trump mu ijambo rye yakomoje ku bihugu birajwe ishinga no guteza imbere ubuzima bw’ abaturage babyo. Gusa umwanya munini yawuhariye kuvuga ku bihugu avuga ko bifite umugambo wo guhungabanya umutekano mu Isi.

Si rimwe si kabiri Amerika yashinje Koreya ya Ruguru gukora ibisasu kirimbuzi. Perezida Trump aherutse kunenga mugenzi wa Koreya ya Ruguru avuga ko abifite ibisasu kirimbuzi byatuma yiyahura.

Trump yavuze ngo “Mu gihe byaba ngomba ko yirinda ikarinda n’ inshuti zayo nta kindi izakora uretse gutera Koreya ya Ruguru”.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Swede Margot Wallström yavuze ko iri jambo ryabaye ribi bitewe n’ uko ryavuzwe mu gihe ridakenewe rikanabwira abo ritagenewe.

Trump yanakomoje ku gihugu cya Venezuela avuga ko Leta y’ icyo gihugu irya ruswa ikanica avuga ko Amerika yiteguye kugira icyo ikora.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Venezuela Venezuela Jorge Arreaza yamaganye icyo yise iterabwoba. Ati "Trump si perezida w’isi yose, ntanashoboye kuyobora Leta ye,"

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yavuze ku masezerano y’umugambi w’ibirwanisho kirimbuzi bya Iran, avuga ko kuyavamwo rizaba ari ikosa rikomeye.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashyigikiye perezida Trump.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa mupfakazi warijijwe n’ amagambo ya Trump yamunenze

Umupfakazi w’ umusirikare wa Leta zunze z’ Amerika warasiwe muri Nigeria...
23 October 2017 Yasuwe: 1552 0

ONU na AU basabye umutekano muri Kenya mbere y’uko amatora agera

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres n’umukuru wa Komisiyo ya...
23 October 2017 Yasuwe: 399 0

Burundi: Umugore wa Perezida Ndadaye wishwe yavuze akari ku mutima nyuma...

Laurence Ndadaye umugore wa Perezida Melchior Ndadaye wabaye Perezida w’ u...
22 October 2017 Yasuwe: 3811 0

Abayoboye Amerika 5 bateraniye mu gitaramo cyo gufasha abashegeshwe...

Abahoze ari abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiriho bateraniye...
22 October 2017 Yasuwe: 1047 0

Trump yemeye ko dosiye ikubiyemo iby’iyicwa rya Perezida Kennedy ijya...

Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko ateganya kwemera ko...
21 October 2017 Yasuwe: 739 0

Koreya ya Ruguru ntirota iganira n’ubutegetsi bwa Trump

Umuyobozi ukomeye mu bubanyi n’amahanga bwa Koreya ya Ruguru yatangarije i...
21 October 2017 Yasuwe: 753 0