Kigali

Ikihishe inyuma yo kuba Nikki Haley yanze gukomeza guhagararira Amerika muri UN

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 10 October 2018 Yasuwe: 1450

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018 imwe mu nkuru zavunzwe mu binyamakuru byinshi ku Isi ni ubwegure bwa Nikki Haley wari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’ Abibumbye (UN).

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye uruhare uyu mugore yagize muri diplomasi ya Amerika. Umunyamabanga mukuru wa US Mike Pompeo we yatunguwe no kuba uyu mugore yeguye.

UMURYANGO wifashishije inkuru yatambutse kuri Televiziyo y’ Abanyamerika CNN ngizi impamvu 3 zihishe inyuma y’ ubwegure bwa Amb. Haley.

1. Amb. Haley muri Mata uyu mwaka wa 2018 yavuze ko Uburusiya bukwiye gufatirwa ibihano , Perezida Trump avuga ko nta mpamvu y’ ibyo bihano. Uku kunyuranya kwasize akantu hagati ya Amb. Haley na Trump niyo mpamvu yahisemo kwegura aho kugira ngo azeguzwe.
2. Uyu mugore yaharitse akazi ka Leta ngo age gukorera amafaranga mu rwego rw’ abikorera kuko amafaranga yinjizaga ari make. Uyu mubyeyi afite umwenda uri hagati y’ ibihumbi 25 n’ ibihumbi 65 by’ amadorali y’ Amerika agomba kwishyura. Yahisemo kujya gushakira amafaranga mu rwego rw’ abikorera kuko yizeye ko ariho azakura menshi akabasha kurihira umwana we mu mashuri yisumbuye ananishyura uwo mwenda.

3. Impamvu ya 3 yaba yatumye yegura ni uko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida. Mu by’ ukuri Amb. Haley ni umukandida mwiza ushobora guhangana na Donald Trump mu ishyaka ryabo ry’ abarepubulikani. Aramutse adatsinze muri 2020 no muri 2024 amarembo yaba afunguye kuri we. Nta gushidikanya rero ko ashaka kujya gutura mu nzu yagenewe abaperezida ba Amerika White House.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

‘Kabila nashyiraho imashini ku ngufu natwe tuzazikuraho ku ngufu’...

Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Repubulika ya Kongo baravuga ko imashini...
13 November 2018 Yasuwe: 1061 0

Byanyima yagiriye Perezida Museveni inama yo gufungirana Facebook ya Dr...

Winnie Byanyima, Umugore w’ Umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Uganda Dr...
11 November 2018 Yasuwe: 1236 0

Abatavugarumwe na Leta ya Kongo bateranye ngo bitoremo umukandida...

Abatavuga rumwe na leta ya Republika ya Demokrasi ya Kongo bari mu nama...
9 November 2018 Yasuwe: 732 0

Abatavugarumwe na Leta ya Kongo bagiye kwitabaza amatora bahitemo...

Abatavuga rumwe na reta ya RD Congo barategekanya guhurira i Geneve ku wa...
7 November 2018 Yasuwe: 685 0

Perezida Trump yashakishije amajwi bwa nyuma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze igikorwa cya...
6 November 2018 Yasuwe: 987 0

Umugore wa Besigye yasubije Perezida Museveni wavuze ko amaze imyaka 45...

Winnie Byanyima, Umugore w’ umunyapolitiki Kiiza Besigye utavugarumwe n’...
5 November 2018 Yasuwe: 3733 0