skol
fortebet

Impaka hagati ya Perezida Ruto na Samia ku urusha undi Igiswahili

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida William Ruto na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Samia Suluhu, basangiye urumuri rw’igiswahili bagiye impaka bagaragaza ko buri gihugu ayoboye aricyo kibarizwamo igiswahili gitomoye n’undi akavuga ko icyo ayoboye aricyo kibarizwamo icy’umwimerere.

Sponsored Ad

Perezida Suluhu, ubwo yaganiraga n’izo ntumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye mu nama yiga ku kubungabunga ibiribwa, yakomoje ku isomo ry’ururimi rw’igiswahili ubwo yakosoraga Perezida Ruto ku ijambo yari avuze amugaragariza ko atari uko yari kurivuga.

Ati“Perezida Ruto aherutse kutwigisha ijambo ry’igiswahili akoresha imvugo ’Jambo,’ maze natwe dusubiza gutyo’Jambo,’ ariko imvugo cyangwa ijambo nyaryo yari gukoresha ni ’Habari za Mchana.’ Abanyakenya bavuga igiswahili gisekeje cyane hari irindi jambo bavuga bitangaje , urugero ni nko kuvuga ’gusinya amasezerano nka ’kuweka kidole.’

Umunyamakuru mpuzamahanga wa CNN, Larry Madowo, na we ukomoka muri Kenya, nawe ntiyaripfanye avuga ko Kenya isanzwe ari inshuti na Tanzania ariko ngo hagati y’ibihugu byombi ururimi rw’igiswahiri ni ikibazo, aha atanga urugero ko ngo nk’abanyamakuru babaza umunye Tanzania ikiba babaza mu cyongereza kibi nabo bagasubiza mu giswahili gifuditse.

Ati "Nzi ko turi inshuti n’Abanyatanzaniya; batuvugisha mu Cyongereza kibi, natwe tugasubiza mu Giswahili gikennye, kandi tugakomeza umuntu akumva ubutumwa n’icyo yarashatse kuvuga."

Perezida Ruto nyuma y’umwanya muto yahise afata ijambo agaragaza irindi jambo “Azimio” Abanye Tanzania bakoresha mu buryo bwo kwemera ikintu runaka nyamara Abanyakenya bakarifata nk’irivuguruza(ishyaka ritavuga rumwe na Leta).

Ati: “Numvise ko ’Azimio,’ ari ukumvikana nyamara iwacu, ni ishyaka ritavuga rumwe na Leta rifite akajagari kenshi. Ariko ubu ndumva ko ’Azimio’ ishobora no gusobanura kumvikana ”, Aha yashakaga kumvikanisha ko baba bavuga ibitaribyo ahubwo ko Kenya iri ku isonga mu kuvuga igiswahili gisobanutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa