Kigali

Indege ya Angella Merkel yagiriye ikibazo mu kirere

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 30 November 2018 Yasuwe: 4277

Ubuyobozi w’ Ubudage Angella Merkel ntabwo aritabira ifungurwa ry’ imana y’ ibihugu 20 bya mbere bikomeye ku Isi bitewe n’ ikibazo indege ye yagize.



Indege itwara uyu muyobozi yageze mu kirere biba ngombwa ko isubira ku kibuga cya Cologne cy’ indege igitaraganya.

Merkel yagize ati “Ntabwo nkomeza urugendo rwerekeza muri Argentine”. Ibi yabitangaje nyuma y’ uko ye isubiye ku kibuga bitewe n’ ikibazo cya tekinike.

Umunyamakuru wo mu Budage yatangaje ko Angella Merkel yagombaga kugera mu mujyi wa Madrid muri Espagne ikahahaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu mujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine.

Ikinyamakuru 20minutes cyatangaje ko indege y’ uyu muyobozi yagize ikibazo cy’ umuriro w’ amanyarazi.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, kuri uyu wa Kane yageze i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine, aho yitabiriye inama izahuza abahagarariye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi izwi nka G20 Summit, ku butumire bwa mugenzi we perezida Mauricio Macri w’igihugu cya Argentine.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku batabiriye inama ku nsanganyamatsiko y’ uruhare ikoranabuhanga, imirimo ku rubyiruko ndetse no kongerera ubushobozi abagore.

Kuri iyi nsanganyamatsiko Perezida Kagame akaba aribanda ku gushyira abaturage imbere muri gahunda zose.

Mu bakuru b’ ibihugu bitabira iyi nama harimo na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Trump yanze kwitabira inama igamije kumweguza

Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko ku wa gatatu Perezida Donald...
2 December 2019 Yasuwe: 2049 1

Angela Merkel yaguye hasi mu ruhame arangije asetsa cyane abari bitabiriye...

Umuyobozi w’Ubudage [Chancellor],Angela Merkel yituye hasi ari mu ruhame...
28 November 2019 Yasuwe: 4550 0

Perezida Trump yatumiwe mu rubanza rwa mbere rugamije kumweguza ku...

Inteko ishinga amategeko y’Amerika yatumiye Perezida Donald Trump mu rubanza...
27 November 2019 Yasuwe: 1884 0

Uganda yahakanye ko itakiriye inama yo gushyiraho komite ya...

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego...
24 November 2019 Yasuwe: 6480 2

Kweguza Trump: Ambasaderi wa USA muri EU yahamije ko yategetswe kotsa...

Umudiplomate mukuru wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye akanama...
21 November 2019 Yasuwe: 1791 0

Uzotuvyoronga tuzamwereka ko turya dukarabye-Perezida Nkurunziza w’u...

Perezida w’Uburundi,Pierre Nkurunziza yavuze ko uzigerezaho yatsa umuriro mu...
18 November 2019 Yasuwe: 3136 0