skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ahazwi nka Le Palais de la Marina.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri,hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, aho bishoboka ko ingabo z’u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame wageze muri Bénin uyu munsi na mugenzi we Patrice Guillaume Athanase Talon basabwe gushyira umucyo ku (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ahazwi nka Le Palais de la Marina.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri,hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, aho bishoboka ko ingabo z’u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame wageze muri Bénin uyu munsi na mugenzi we Patrice Guillaume Athanase Talon basabwe gushyira umucyo ku by’amasezerano yashyizweho umukono by’umwihariko n’ay’imikoranire mu by’umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by’iterabwoba muri Afurika y’Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

Mu gushaka umuti w’ibi bibazo, Perezida Kagame yavuze ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.

Yagize ati “U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y’Epfo n’ahandi. Kubera iyo mpamvu n’amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by’umutekano dufatanyije n’ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin u Rwanda rushobora gufatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano.

Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by’umutekano bituruka mu majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n’ingabo z’u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.

Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y’umutekano.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zifite ubunararibonye, zaje muri Centrafrique, Mozambique n’ahandi. Haba mu bya gisivile cyangwa ibya gisirikare dushobora guhererekanya ubushobozi mu gukemura ibibazo dufite."

"Nta mupaka dufite muri ibyo. Niba hari Abanyarwanda bakora muri Bénin mu nzego za gisivile kubera iki batakora no mu nzego za gisirikare? Birakorwa bigatanga umusaruro ahandi, kubera iki bitakorwa hano?”

Uru ruzinduko rukurikira urwo Talon yakoreye mu Rwanda mu 2016 nyuma y’iminsi mike atowe, rwahise ruba imbarutso y’umubano ukomeye hagati y’impande zombi.

Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n’abandi.

Ibitekerezo

  • Nshak’ akazi aKo ariko kose 0780042593 katari musi ya 50k wandishije nanaryamye munzuyawe cg aho wageneye abakozi thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa