skol
fortebet

Iran na Amerika bakoze kugurana gukomeye ku imfungwa

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamerika batanu bamaze imyaka myinshi bafungiye muri Iran bari bazwi cyane nk’ingwate barekuwe bataha iwabo muri Amerika nyuma yo kumvikana kw’ibi bihugu.

Sponsored Ad

Icya nyuma muri ubu bwumvikane bwahujwe na Qatar cyabaye ubwo miliyari esheshatu z’amadorari za Iran zari zarafatiriwe muri Korea y’Epfo zageraga muri banki i Doha.

Byahise bituma abagabo bane n’umugore umwe nabo bahaguruka i Tehran, basanzwe kandi ari n’abanya-Iran, mu ndege iberekeza ku murwa mukuru wa Qatar.

Aho basanganiwe na bamwe mu bategetsi bakuru ba Amerika ndetse mu ijoro ryacyeye bahise bahaguruka berekeza i Washington.

Abo banyamerika bakomoka muri Iran barimo umucuruzi Siamak Namazi w’imyaka 51 umaze hafi imyaka umunani muri gereza izwi cyane yitwa Evin y’i Tehran.

Leta ya Washington ivuga ko aba baturage bayo bafunzwe ku birego bidafite ishingiro ku mpamvu za politike. Iran yo yabahamije ibyaha by’ubutasi.

Ikimenyetso cya mbere cyerekanye ko hari ukumvikana gushobora kuba kwagezweho ni aho mu kwezi gushize bakuwe muri gereza ya Evin bagashyirwa muri nzu bwite i Tehran izwi nka ‘safe house’.

Abanya-Iran batanu bafungiye muri gereza zo muri Amerika ku byaha byo kurenga ku bihano bya Amerika, nabo barahabwa imbabazi nka kimwe mu bigize ubu bwumvikane. Ntabwo bose byitezwe ko basubira muri Iran.

Iran yavuze ko abo ari; Reza Sarhangpour, Kambiz Attar Kashani, Kaveh Lotfolah Afrasiabi, Mehrdad Moein Ansari na Amin Hasanzadeh.

Nyuma y’uko indege yari itwaye imfungwa zivuye i Tehran igeze i Doha, Perezida Joe Biden wa Amerika yagize ati: "Uyu munsi, Abanyamerika batanu bari bafungiye muri Iran barengana amaherezo barimo gutaha imuhira."

Yavuze ko abo uko ari batanu bamaze “imyaka mu gahinda, ukutamenya, n’umubabaro”.

Biden kandi yatangaje ibihano bishya kuri Mahmoud Ahmadinejad wahoze ari perezida wa Iran na minisiteri y’ubutasi ya Iran kubyo yise uruhare mu gufunga abantu barengana.

Mu itangazo, Siamak Namazi yagize ati: "Sinari kuba ndekuwe iyo bitaba mwe mwese mwatumye isi itanyibagairwa.

"Kuva ku ndiba y’umutima wanjye, murakoze. Mwarakoze kumbera ijwi igihe ntashoboraga kwivugira mugatuma numvwa igihe ijwi ryanjye ritabaza ryari rinigiwe mu nkuta za gereza ya Evin."

Yashimiye kandi Perezida Biden “gufata imyanzuro ikomeye cyane kugira ngo turekurwe” no “gushyira ubuzima bw’abaturage ba Amerika hejuru ya politike”.

Ubwumvikane bwagezweho bute?

Bwagezweho nyuma y’ibiganiro biziguye by’igihe kirekire bihuzwa na Qatar, byatangiye muri Gashyantare(2) umwaka ushize.

Umwe mu bahaye BBC dukesha iyi nkuru amakuru, avuga ko habaye guhura nibura inshuro icyenda i Doha. Abategetsi bakuru muri Qatar nabo bakaba baragiye i Doha na Washington kuganira.

Professor Mehran Kamrava umwalimu wa Georgetown University muri Qatar yabwiye BBC ati: "Ntekereza ko hari ikintu cy’intsinzi kuri buri ruhande.

"Kuri Biden, werekeje mu matora, acyuye Abanyamerika, naho kuri Iran hari abaturage bayo barekuwe bari bafungiye muri Amerika, ariko ibonye na miliyari esheshatu [z’amadorari], iyo ni intsinzi nini."

Abategetsi ba Iran basubiyemo kenshi ko bazakoresha ayo mafaranga uko babyifuza.

Gusa bamwe mu bari muri buriya bwumvikane bavuze ko ayo mafaranga kuyakoresha bizagenzurwa.

Bavuze ko "nta faranga rizajya muri Iran". Ko "hazajya hishyurwa ibikoresho nk’ibiribwa, imiti, iby’ubuhinzi, kandi hakishyurwa abacuruzi gusa."

Ayo mafaranga yari yavuye mu bucuruzi bw’ibitoro bwa Iran yafatiriwe muri Korea y’Epfo kubera ibihano biri kuri Iran, gusa ntiyigeze akoreshwa kubera impamvu zinyuranye zirimo ingorane mu ivunjisha.

Uruhande rw’Abarepubulikani muri Amerika rwanenze leta kurekurira amafaranga "leta itera inkunga iterabwoba kurusha izindi ku isi".

Abarekuwe ni bande?

Morad Tahbaz: Yafashwe mu 2018 ari kumwe n’abandi banya-Iran umunani barengera ibidukikije. Bariho bakoresha za camera mu gukurikirana inyamaswa z’inkehwa za cheetah, bashinjwa ubutasi. Bahakanye ibyo baregwa ariko bakatirwa gufungwa imyaka 10.

Siamak Namazi: Umucuruzi w’ibitoro ukorera i Dubai yafashwe mu 2015. Se uri mu zabukuru, Baquer, nawe yafashwe umwaka wakurikiyeho, nyuma y’uko abategetsi ba Iran bari bamwemereye gusura umuhungu we. Bombi bakatiwe gufungwa imyaka 10 ku cyaha cyo "gukorana n’umwanzi wo hanze", icyaha bahakanye. Mu 2022 Iran yarekuye Baquer ngo ajye kwivuza.

Emad Shargi: Yafashwe mu 2018 arimo gukorera ikigo cy’ishoramari muri Iran. Yarekuwe atanze ingwate nyuma abwirwa ko yagizwe umwere ku byaha by’ubutasi.

Mu 2020 amenyeshwa n’urukiko ko yaburanishijwe adahari agakatirwa gufungwa imyaka 10, arafatwa arafungwa. Yaje kurekurwa atarajurira, nyuma mu 2021 arongera arafatwa arimo agerageza kwambuka umupaka wa Iran bitemewe

Abandi babiri barimo umugore umwe kugeza ubu ntibatangajwe

Nubwo aba barekuwe hari benshi bafite ubwenegihugu bubiri bakiri muri gereza i Tehran, ndetse hari ubwoba ko abandi nabo bashobora gufatwa bagafungwa.

Sanam Vakil ukuriye ishami ry’uburasirazuba bwo hagati na Africa ya ruguru mu kigo Chatham House cy’i Londres avuga ko leta ya Iran imaze kuba “leta ifata abantu ho ingwate”.

Ati: “Bakomeje gukoresha abantu nk’ingwate, kandi ibyo ni kimwe mu ntwaro yabo mu guhangana n’uburengerazuba.”

Avuga ko Iran izakomeza gufata Amerika nk’umwanzi igihe cyose Ayatollah Ali Khamenei umutegetsi wayo w’ikirenga akiri ku butegetsi.

Perezida Biden yakomeje gusabwa gucyura aba Banyamerika.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Siamak Namazi yamwandikiye ibaruwa ivuye muri gereza. Aho yavuze ko afite izina “ry’umunyamerika ukomoka muri Iran ufunzwe bugwate igihe kirekire mu mateka”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa