skol
fortebet

Ishyaka rya Kamerhe ryasabye Tshisekedi kwemera amajwi yaryo

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka UNC riyobowe Minisitiri muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ushinzwe ubukungu, Vital Kamerhe, ryasabye Perezida Felix Tshisekedi kuryemerera rikazamutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Kuboza 2023.

Sponsored Ad

Mu nama y’inteko rusange yahuje abagize UNC kuri uyu wa 19 Kanama 2023, Kamerhe wari uyiyoboye yavuze ko iri shyaka rishyigikiye ihuriro ryera (Union Sacrée) Tshisekedi yashyizeho, kandi ko ryasanze uyu Mukuru w’Igihugu afite gahunda yo kugeza igihugu aheza mu nzego zitandukanye.

Kamerhe yavuze ko UNC yasanze ari ngombwa ko ihuza umurongo na UDPS ya Tshisekedi mu gihe cy’imyiteguro y’amatora, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu gahunda z’uyu Mukuru w’Igihugu zigamije kugiteza imbere.

Yaboneyeho gusaba Tshisekedi kwemera ubu busabe, ati: “Turasaba Nyakubahwa Bwana Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kwemera gahunda yacu ku matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Kuboza 2023 nk’uko byemejwe mu nteko rusange [ya UN]. Amahitamo yacu uyu munsi yavuye ku mutima kandi afite ishingiro kubera ko ububasha bwacu bukomeye bwo guhindura ibintu bushingira ku cyizere dufitiye ahazaza.”

Ishyaka MLC rya Minisitiri w’ingabo wa RDC, Jean Pierre Bemba, uherutse guhabwa iyi nshingano na Tshisekedi, na ryo ryamaze kwemeza ko rizashyigikira kandidatire y’uyu Mukuru w’igihugu.

Gusa PPRD ya Joseph Kabila, ECIDé ya Martin Fayulu na Ensemble ya Moïse Katumbi yo azishyiriraho abakandida. Hari n’abavuga rikumvikana badashyigikiye Tshisekedi, nka Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa