skol
fortebet

Ishyaka rya Museveni ryirukanye mu myanya abadepite batashyigikiye ko aguma ku butegetsi

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda NRM ryakoze amavugurura mu nzego z’ imiyoborere mu makomisiyo yo mu nteko maze abadepite bose baryo batashyigikiye ivugururwa ry’ itegeko nshinga ritavuzweho rumwe ryabaye umwaka ushize rigakura mu itegeko nshinga ry’ iki gihugu imyaka Perezida atagomba kurenza akiri ku butegetsi batakaza imyanya bari bafite mu buyobozi bw’ amakomisiyo.

Sponsored Ad

Abadepite ba NRM bashyigikiye ivugururwa ry’ itegeko nshinga bo bahawe agashimwe ko guhabwa imyanya y’ ubuyobozi mu ma komisiyo.

Umukuru wa guverinoma Whip Ruth Nankabirwa yemeje ntangorane amazina mashya y’ abadepite bahawe kuyobora za Komisiyo.

Dail monitor yatangaje ko umudepite uhagarariye abagore Doreen Amule, washyigikiye umushinga wo kuvugurura Integeko nshinga byamuhesheje kuva umuyobozi wa Komisiyo y’ ubwirinzi n’ ibibazo by’ imbere mu gihugu. Yasimbuye Judith Nabakooba bagenzi bashinja kwigira ntibindeba ku bibazo by’ inzego z’ umutekano.

Depite Paul Amoru, nawe uri mubashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ itumanaho n’ ikoranabuhanga.

Depite Elizabeth Karungi wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ abakozi ba Leta. Depite Spellanza Baguma yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ ubuzima, Depite Biyika Lawrence Vice Chairman wa Komisiyo y’ umutungo Kamere. Depite Fred Bwino wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga.

Abayobozi b’ amakomisiyo bahembwa menshi kandi nibo batoranya abadepite bazajya kuri misiyo zo mu mahanga.
Abadepite batakaje imyanya kuko batashyigikiye ivugururwa ry’ itegeko nshinga ni Alex Ruhunda, Migadde Robert, Susan Amero, Hellen Kahunde na Connie Nakayenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa