skol
fortebet

Itegeko ryo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ryongeye gutsindwa muri sena y’Ubwongereza

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’Ubwongereza yatsinzwe izindi nshuro eshanu muri sena, bijyanye n’umushinga w’itegeko wayo ku masezerano yagiranye na leta y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Uwo mushinga w’itegeko wa leta ugamije gutuma Ubwongereza bwohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, bukoresheje gutangaza ko u Rwanda ari ahantu hatekanye.

Abasenateri bakoze impinduka nyinshi kuri uwo mushinga w’itegeko, harimo no kwemerera inkiko kubaza ibibazo ku gutekana kw’u Rwanda.

Ariko leta y’Ubwongereza ishobora kuburizamo izo mpinduka, ubwo uwo mushinga w’itegeko uzaba usubiye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Sena y’Ubwongereza isanzwe yaramaze gutuma uwo mushinga utsindwa inshuro eshanu ku wa mbere nimugoroba, ibi bisobanuye ko kugeza ubu muri iki cyiciro leta y’Ubwongereza imaze gutakaza amajwi yose icumi kuri uwo mushinga w’itegeko.

Leta yazanye uwo mushinga w’itegeko nyuma yuko gahunda yayo yo guca intege abagera mu Bwongereza bambukiye mu mato (ubwato) matoya banyuze mu muhora wa ’English Channel’ ikabohereza mu Rwanda, itambamiwe n’inkiko.

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko iyo gahunda inyuranyije n’amategeko, ruvuga ko ishobora gutuma habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu rwego rwo kwirinda ibindi birego mu nkiko, leta y’Ubwongereza yakoze uyu mushinga w’itegeko yise ’Safety of Rwanda Bill’.

Muri uwo mushinga, ivuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye mu mategeko y’Ubwongereza, ndetse ikagabanya ubushobozi bw’inkiko bwo kuburizamo gukura mu Bwongereza abasaba ubuhungiro, zishingiye ku ngingo z’uburenganzira bwa muntu.

Uwo mushinga w’itegeko waremejwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, nubwo hari bamwe mu badepite bawigometseho bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative.

Ariko wahuye n’urugamba rukaze kurushaho muri sena, aho leta idafite ubwiganze bw’abasenateri.

Ku wa gatatu, abasenateri bashyigikiye ivugurura n’ubwiganze bw’amajwi 89, kugira ngo inkiko zemererwe gusuzuma ugutekana kw’u Rwanda.

Mu gushyigikira iyo mpinduka, Senateri Douglas Martin Hogg wo mu ishyaka rya Conservative yavuze ko "biteje akaga cyane" kubuza abantu "kwiyambaza inkiko".

Ariko umunyamategeko wo ku rwego rwo hejuru muri leta, Senateri Stewart, yavuze ko hariho "ukubungabunga guhagije", kandi ko ivugurura "ryabangamira byuzuye" intego z’uwo mushinga w’itegeko.

Sena yanashyigikiye guhindura amagambo yo muri uwo mushinga w’itegeko kugira ngo hemerwe ko hashobora gutangwa ibirego mu nkiko igihe umuntu yumva ko yiswe mukuru kandi atari byo.

Leta y’Ubwongereza yavuze ko itazimurira mu Rwanda abana badafite umuntu mukuru bari kumwe na we, ariko Senateri Lister yavuze ko uburyo bwo gusuzuma imyaka "ntibwizewe na gato".

Yavuze ko ivugurura rye rizagabanya cyane bishoboka ibyago byuko abana batari kumwe n’umuntu mukuru bakoherezwa mu Rwanda.

Senateri Sharpe, akaba n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yemeye ko "bigoye mu buryo bwihariye" kumenya imyaka ariko avuga ko "tugomba guca intege abantu bakuru biyita abana babizi [ko atari abana]".

Ayandi mavugurura yashyigikiwe n’abasenateri yabuza ko abantu bakwimurwa igihe bigaragaye ko mbere bafashije ingabo z’Ubwongereza mu mahanga, cyangwa bigeze gukorerwa ubucakara bwo muri iki gihe n’icuruzwa ry’abantu.

Igihe abasenateri bazaba barangije gusuzuma uyu mushinga w’itegeko, uzasubira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, aho leta ifite ubwiganze ndetse birashoboka ko uzaburizamo izo mpinduka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa