skol
fortebet

Joseph Kabira umaze igihe acecetse ashobora guhangana na Tshisekedi bitunguranye

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwuka mubi watutumbye hagati y’ihuriro ry’amashyaka Union Sacrée riyobowe Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na FCC rya Joseph Kabila wamubanjirije ku butegetsi.

Sponsored Ad

Uyu mwuka waturutse ku kuba Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, Christophe Mboso N’Kodia, atangaje ko uruzinduko Jakaya Mrisho Kikwete yagiriye i Lubumbashi mu ntangiriro z’uku kwezi rwari rugamije kugira ngo Tshisekedi na Kabila basaranganye ubutegetsi.

Mboso, tariki ya 11 Ukwakira 2023 ubwo yari imbere y’abadepite, yavuze ko ihuriro ry’amashyaka arimo PPRD rya Kabila, ari ryo FCC, riri gushyira igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi ubarizwa mu ishyaka UDPS kugira ngo yemere isaranganywa ry’ubutegetsi, biciye mu biganiro bidafite ishingiro.

Umunyamabanga uhoraho wungirije wa PPRD, Ferdinand Kambere, yatangarije Top Congo FM ko ibyo Mboso yatangaje bihabanye n’ukuri. Ati: “Ntabwo turi abasaba ibiganiro byo gusaranganya ubutegetsi nk’uko Perezida Joseph Kabila yabibwiye Jakaya Kikwete wabaye Perezida. Yaba Kabila, yaba FCC, nta n’umwe ukeneye ibiganiro.”

Kambere yavuze ko icyo yasaba ubutegetsi bwa Tshisekedi gusa ari ugushyira ku iherezo ububabare bw’Abanyekongo hamwe n’ibyashyizweho birimo ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri no gusezera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Ati: “Icyo bashaka ni ukurema akavuyo, bakagasahuriramo.”

Uyu Munyamabanga yakomeje avuga ko biteye isoni kuba Mboso avuga aya magambo kandi azi neza ko hari ubutaka bw’igihugu bugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo, ingabo za Leta zikaba zarahunze. Ati: “Ni ikimwaro kuri Mboso. Yabona imbaraga zo kubwira abo mu burasirazuba uburyo amatora yegereje mu gihe tubona hari ubutaka bwasigiwe Wazalendo bakwirakwiye ngo birukane M23. Ingabo zacu ziri hehe?”

Kambere yatangaje ko abantu nka Mboso bakorana n’abanzi b’igihugu. Ati: “Igisebo kuri Mboso. Aba ni bo bakorana n’abanzi ba Repubulika muri iki gihe. Ntitugifite ubusugire. Akwiye guceceka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa