skol
fortebet

Jules uvugira Abanyamulenge nta nyungu yiteze ku Amatora ya Perezida

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ateganijwe tariki 20 Ukuboza 2023, hari Abanyamurenge bavuga ko aya matora ntacyo yaba amaze mu gihe hari abaturage bari gushwiragira hirya no hino mu gihugu kubera intambara ziri mu burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’umuvugizi w’ishyirahamwe rigamije kurengera uburenganzira bw’abanyamurenge Nkuriyingoma Jules, yavuze ko aya matora nta demokarasi irimo kuko iyaba harimo demokarasi Perezida Tshisekedi aba yarashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje ubwo yazaga mu mujyi wa Goma.

Ngo icyo gihe yavuze ko azicara i Goma akahava ari uko amaze gukemura ikibazo kiri muri Kivu ya ruguru, aho yahise anashyiraho ibihe bidasanzwe, ikitwa Etat de Siège, afata umusirikare amushinga kuyobora intara ya Kivu ya ruguru anayobora n’igisirikare byombi, avuga ko agiye gukemura icyo kibacyo cy’umutekano muke, ariko aho kugira ngo gikemuke ahubwo cyarushijeho gukomera.

Yagize ati:’’Ntekereza ko ayo matora ntacyo yaba amaze mu gihe abaturage bakiri mu gihirahiro kuko nk’ubu harimo haragwa imvura, abagore n’abana imvura irimo irabanyagirira mu mashyamba, ayo matora se aje kubamarira iki?”

‘’Ntademokarasi nta n’impamvu y’amatora, hakagombye kwitabwa kubibazo by’abaturage amatora akazaza nyuma, mbese ni iki agiye gukora atakoze?”

Umunyamakuru amubajije niba yumva kuri we aya matora yaba asubitswe Nkuriyingoma Yagize ati: “Uretse no gusubikwa ahubwo hashakwa n’uburyo hahindurwa inzego z’ubuyobozi hatiriwe hakorwa amatora kuko Tshisekedi ntacyo atumariye n’ubundi azagaruka yiba amajwi yiyongerere Mandat kandi n’ubundi ntacyo atumariye”.

Imitwe yose itavuga rumwe na Leta iherutse gutangaza ko igiye gushyigikira Moise Katumbi maze akaba ariwe uyihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru amubajije niba nabo bemera gushyigikira Moise Katumbi kubahagararira nk’umukandida utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Congo, Nkuriyingoma yavuze ko uwo bakwemera ari uwakemura ibibazo byabo.

Akomeza avuga ko akurikije imvugo za Katumbi yagiye anenga bimwe mu bitagenda neza harimo n’ibi by’ubumutekano muke bityo ko we aramutse agiye ku butegetsi ahari we yagerageza kuzana amahoro, naho ngo Mandat ya Tshisekedi yo yaranzwe n’ibikorwa byo kwica abaturage gusa.

Perezida wa Congo Félix AntoineTshisekedi aherutse gutangariza abanyamakuru ba RFI na France 24 ko amatora ya perezida ateganijwe mu kwezi gutaha kwa 12 azaba nta gisibya, ariko yemera ko bitazashoboka ko abo muri teritwari za Masisi na Rutshuru muri Kivu ya Ruguru batora kubera umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibintu abakurikiranira hafi Politiki ya Congo banenga cyane bavuga ko amatora agomba kuba akitabirwa n’ayabanyagihugu bose, ko igihe abaye mu gice kimwe ahandi bagasigara aba atari amatora anyuze mu mucyo na Demukarasi isesuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa