Kigali

Kaminuza ya Makerere yatahuwemo abanyeshuri ibihumbi 16 ba baringa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 January 2018 Yasuwe: 243

Komite ngenzuzi muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, yagaragaje ko hari amazina y’abanyeshuri bagera ku bihumbi 16 n’ay’abarimu bagera kuri 600 ba baringa.

Kuva mu Ukwakira 2016, abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Makerere, imwe mu zikomeye muri icyo gihugu batangiye kwigaragambya, abanyeshuri bavugaga ko bahabwa amafunguro mabi na ho abarimu binubira umushahara w’intica ntikize.

Kuwa 1 Ugushyingo 2016, nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafashe icyemezo cyo kuyifunga, anenga imyitwarire idahwitse abanyeshuri n’abarimu bagaragaje.

Nyuma yo kuyifunga, Museveni yahise ashyiraho komite ishinzwe kugenzura no gusesengura ibibazo biri muri iyo Kaminuza, ibyavuyemo babimugaragarije kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, aho yasanzemo icyuho gikabije hagati y’umubare w’abanyeshuri n’abarimu ifite n’abo igaragaza.

Ubuyobozi bwa Kaminuza, bwagaragarije komite ko bufite amazina y’abanyeshuri 46,128, mu gihe yo yagenzuye igasangamo 29,889 gusa, aribo bigaga muri Gashyantare 2017. Bivuze ko abandi 16,239, bangana na 35% basanze batigayo, ndetse ngo nta n’ibisobanuro birambuye by’icyo cyuho bwatanze.

Raporo yanagaragaje ko abandi banyeshuri 4,235 bafite ibyangombwa byayo birimo amakarita y’ishuri, inyandiko zibemerera kwigamo n’ibindi ariko amazina yabo atari ku rutonde rwayo.

Uretse ibyo, muri iyi Kaminuza hanagaragaye ko ku rutonde rw’abarimu n’abayobozi 3,174, abangana na 2,523 aribo ifitiye ibisobanuro ko bayikorera, naho 651 ibaburira ibisobanuro.

Raporo yanagaragaje abandi bakozi 409 bafite ibyangomba bigaragaza ko bayikorera ariko batagaragara ku rutonde rw’abakozi bayo ndetse ko hari n’amazina ari ku rutonde rw’abayikorera inshuro ebyiri.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza ya Makerere, Prof Barnabas Nawangwe, yabwiye Daily Monitor ko hari abanyeshuri bamwe biga bataha batari kuri urwo rutonde n’abiga ku yandi mashami yayo, komite itigeze igenzura.

Ku bafite ibyangombwa bya Kaminuza ariko batari ku rutonde, Prof Nawangwe, yasobanuye ko abatarishyuye amafaranga y’ishuri n’abatariyandikishije batariho nubwo baba bafite amakarita y’ishuri na ho amazina y’abarimu n’abakozi bagaragara ku rutonde inshuro zirenze imwe, asobanura ko byabazwa komite yababaruye, gusa asobanura ko hari abo usanga bigisha kuri Kaminuza zirenze imwe.

Muri iri genzura, hanagaragajwe ibindi bibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo, bishobora kuba byarayishyize mu gihombo ndetse ko zimwe mu mpamvu zatumye abanyeshuri bigaragambya harimo politiki yayo yo kwishyuza amafaranga y’ishuri n’andi, imicungire mibi y’ibizamini n’amanota. Naho ku bakozi, hagaragazwa ko harimo ibibazo bitandukanye birimo n’ihohotera rishingiye ku gitsina bakorerwaga.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gusinzira byatumye Perezida wa Phillipine asiba inama 4 zose yari...

Ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Phillipine bivuga ko Perezida Rodrigo Duterte...
15 November 2018 Yasuwe: 2147 0

‘Kabila nashyiraho imashini ku ngufu natwe tuzazikuraho ku ngufu’...

Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Repubulika ya Kongo baravuga ko imashini...
13 November 2018 Yasuwe: 1118 0

Byanyima yagiriye Perezida Museveni inama yo gufungirana Facebook ya Dr...

Winnie Byanyima, Umugore w’ Umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Uganda Dr...
11 November 2018 Yasuwe: 1276 0

Abatavugarumwe na Leta ya Kongo bateranye ngo bitoremo umukandida...

Abatavuga rumwe na leta ya Republika ya Demokrasi ya Kongo bari mu nama...
9 November 2018 Yasuwe: 752 0

Abatavugarumwe na Leta ya Kongo bagiye kwitabaza amatora bahitemo...

Abatavuga rumwe na reta ya RD Congo barategekanya guhurira i Geneve ku wa...
7 November 2018 Yasuwe: 701 0

Perezida Trump yashakishije amajwi bwa nyuma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze igikorwa cya...
6 November 2018 Yasuwe: 987 0