skol
fortebet

Kaminuza ya Makerere yirukanye Umwarimu watutse umugore wa Perezida Museveni

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Inama y’ubutegetsiya Kaminuza ya Makarere, yahagaritse Dr Stella Nyanzi wari umwarimu nyuma y’uko yandagaje Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi wa Uganda.
Dr Stella Nyazi ashinjwa kuba yarakoresheje urubuga rwa facebook atuka umugore wa Museveni.
Daily Monitor yatangaje ko Dr Nyanzi yibasiye Janet Museveni avuga ko yananiwe gushyiraho uburyo bufasha abanyeshuri b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye kubona ibikoresho bifashisha igihe bari mu mihango. (...)

Sponsored Ad

Inama y’ubutegetsiya Kaminuza ya Makarere, yahagaritse Dr Stella Nyanzi wari umwarimu nyuma y’uko yandagaje Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi wa Uganda.

Dr Stella Nyazi ashinjwa kuba yarakoresheje urubuga rwa facebook atuka umugore wa Museveni.

Daily Monitor yatangaje ko Dr Nyanzi yibasiye Janet Museveni avuga ko yananiwe gushyiraho uburyo bufasha abanyeshuri b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye kubona ibikoresho bifashisha igihe bari mu mihango.

Ngo si ubwa mbere Dr Stella akoresha imbuga nkoranyambaga anenga ubuyobozi, kuko umwaka ushize yazifashishije atangaza ko Dr Kizza Besigye yibwe amajwi.

Mu kiganiro na NTV, Janet Museveni yibajije impamvu Nyazi arangwa n’umujinya n’urwango. Uyu mufasha w’Umukuru wa Uganda ariko yemeza ko yamubabariye atitaye ku bitutsi yamututse n’uburyo yandgaje umuryango we.

Uyu mwarimu yaherukaga kwihanangirizwa n’ubuyobozi bwa kaminuza ku gukoresha imbuga nkoranyambaga atuka bamwe mu bayobozi bayo ariko ntiyemera kwikosora, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Entebbe zatangaje ko Dr Nyanzi yafashwe ashaka gutoroka igihugu.

Uyu mwarimu ngo yigeze gushyira kuri Facebook ye amaforo n’amashusho amugaragaza yambaye ubusa, ibyo yakoze asa n’uwigaragambya nyuma y’aho ubuyobozi bwa kaminuza bumufungiye ibiro bimuziza ko yanze kwigisha abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Mata umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa