skol
fortebet

Katumbi na Tshisekedi bariyamamariza mu mujyi umwe umunsi umwe

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakandida babiri bahabwa amahirwe kurusha abandi mu matora ya perezida wa DR Congo none kuwa gatatu bombi bariyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central.

Sponsored Ad

Guverineri w’iyi ntara yasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwayo bwafashe ingamba z’umutekano mu kurinda abo bakandida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo.

Muri izo ngamba harimo ko abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu mujyi kandi bawugeramo mu masaha atandukanye.

Radio Okapi ivuga ko umukandida Moïse Katumbi ahagera ahagana saa saba naho Tshisekedi akahagera nimugoroba.

Nibwo bwa mbere aba bakandida bahanganye bari bwiyamamaze mu mujyi umwe ku munsi umwe.

Urugomo mu bikorwa byo kwiyamamaza rwagiye rwibasira ibikorwa by’umukandida Katumbi, ruheruka ni urwabaye kuri uyu wa kabiri i Muanda mu ntara ya Kongo Central.

Amakuru avuga ko harashwe amasasu nyayo no gutera amabuye uruhande rw’uyu mukandida bikozwe n’insoresore zamubuzaga kwiyamamariza muri uyu mujyi uri ku nyanja mu burengerazuba bwa DR Congo.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uru rugomo ahari hagiye kubera kwiyamamaza, n’abantu bakomeretse bikomeye mu bakorana bya hafi n’uyu mukandida.

Itangazo ryasohowe na guverineri wa Kongo Central rivuga ko habaye gushyamirana kw’abantu bo mu ishyaka ryari rifite imyiyerekano n’abashinzwe umutekano w’umukandida Katumbi.

Iryo tangazo rivuga ko abarinda uyu mukandida ari bo barashe amasasu bakoresheje imbunda zabo mu gushwiragiza abo bahanganye, polisi nayo igakoresha imyuka iryana mu maso mu gutatanya abahanganye.

Iri tangazo rivuga ko hari abantu bakomeretse, barimo abakomeretse bikomeye, gusa ntirivuga umubare wabo.

Umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya, yatangaje ku rubuga X ko “guhungabanya kose imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntikuzihanganirwa”, asaba amashyaka n’abakandida kugira imyifatire ikomeza ituze muri rubanda.

Moïse Katumbi niwe mukandida biboneka ko ahanganye cyane na Felix Tshisekedi ushaka manda ya kabiri, ibikorwa by’urugomo aho yiyamamarije si ubwa mbere bivuzwe muri ibi bihe barimo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe kurangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha mbere y’uko abaturage batora perezida kuwa gatatu w’icyo cyumweru tariki 20 z’uku kwezi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa