skol
fortebet

Kayonza: Abakirisitu bari guhanura ko ngo Isi igiye gushira batawe muri yombi ikivunge

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage 31 bahoze basengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi bakaza kuryiyomoraho bagashinga iryabo, batawe muri yombi mu Karere ka Kayonza bashinjwa kwanga gukurikiza gahunda za Leta no kugenda bakwiza ibihuha ko Isi igiye kurangira.

Sponsored Ad

Aba baturage batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego.

Abafashwe baturuka mu mirenge ya Ndego, Kabare, Rwinkwavu na Mwiri yo muri Kayonza hakiyongeraho abo mu Murenge wa Mpanga muri Kirehe.

Bose ntibemera gahunda yo kwikingiza Covid-19, gutanga mituweli, kujyana abana mu ishuri n’izindi gahunda nyinshi za Leta ngo kuko babifata nk’umusoro wihishe Leta ica abaturage.

Bose bafatiwe mu isantere bafite indangururamajwi bagenda bavuga ko Isi igiye kurangira ngo bakaba bagendaga basanga Yesu n’ubwo batasobanuraga neza aho bazahurira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yavuze ko aba baturage batawe muri yombi ndetse bagahita banashyikirizwa RIB na Polisi kugira ngo baganirizwe.

Yagize ati “ Ni ba bandi bitandukanyije n’Abadivantisite, bagendaga bavuga ngo isi igiye kurangira. Bazengurukaga imidugudu yose, ikindi bavugaga ko bagiye gusanganira Yesu. Ibindi bintu biranga aba bantu ni ba bandi banze kwikingiza Covid-19, banga gutanga mituweli ndetse n’abana babo bato ntibabajyana mu ishuri bahora mu masengesho gusa gusa.”

Gitifu Bizimana yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kubashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo babanze baganirizwe berekwe amakosa bari gukora ndetse nibiba ngombwa banigishwe neza bave mu buyobe.Yasabye abaturage kandi kuba maso ku nyigisho bahabwa ku ijambo ry’Imana bakirinda ababayobya.

Ati “ Turasaba abaturage gushishoza mu nyigisho bahabwa, nibirinde ababashuka ko isi igiye kurangira kuko twese twaravutse turayisanga ntabwo tuzi igihe izarangirira, twumve neza inyigisho abiyita abakozi b’Imana baduha dushyiremo inyurabwenge dutoranyemo izatwubaka.”

Kuri ubu aba baturage bose bari kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe bakiganirizwa n’ubuyobozi hagamijwe kubahindura imyumvire y’uko gahunda za Leta ari imisoro yihishe

Ivomo:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa