skol
fortebet

Kenya: Ibyo Perezida Kenyatta ucyuye igihe azibukirwaho

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu 2018 ubwo umunyeshuri yabazaga Perezida Uhuru Kenyatta uko yifuza kuzibukwa igihe azaba avuye ku butegetsi, iki kibazo cyabaye nk’ikimutungura, mbere yo kuvuga ibintu bibiri.
Yagize ati: “Kimwe ni uko nzasiga sosiyete yunze ubumwe kandi ibanye neza. Icya kabiri ni uko tuzaba twaratsinze urugamba rwa ruswa.”
Mu gihe ubu nyuma ya manda ze ebyiri agiye guha ubutegetsi William Ruto bahoze bakorana bakaza kuba abacyeba, ese izi ntego – hamwe n’izindi – yazigezeho?
Igikorwa gikomeye cy’ubumwe (...)

Sponsored Ad

Mu 2018 ubwo umunyeshuri yabazaga Perezida Uhuru Kenyatta uko yifuza kuzibukwa igihe azaba avuye ku butegetsi, iki kibazo cyabaye nk’ikimutungura, mbere yo kuvuga ibintu bibiri.

Yagize ati: “Kimwe ni uko nzasiga sosiyete yunze ubumwe kandi ibanye neza. Icya kabiri ni uko tuzaba twaratsinze urugamba rwa ruswa.”

Mu gihe ubu nyuma ya manda ze ebyiri agiye guha ubutegetsi William Ruto bahoze bakorana bakaza kuba abacyeba, ese izi ntego – hamwe n’izindi – yazigezeho?

Igikorwa gikomeye cy’ubumwe cyabonetse cyane mu 2018 ubwo yahanaga ikiganza n’ukuriye abatavugarumwe n’ubutegetsi wahoze ari Minisitiri w’intebe Raila Odinga, ikimenyetso cy’ubwumvikane bwabo mu bya politike.

Uko “guhana ikiganza” byamamaye cyane byahise bisoza amezi y’imyivumbagatanyo yakurikiye amatora ya perezida Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro mu 2017, ariko Odinga akanga no kwitabira isubirwamo ryayo ahubwo agakora umuhango wigana kurahira nka perezida i Nairobi.

Ariko kwiyunga kwa Kenyatta na Odinga ntabwo byakiriwe neza na Visi Perezida William Ruto, uvuga ko byayobeje imigambi yabo yo kwihaza mu biribwa, kugeza ubuvuzi kuri bose, kugeza abantu ku miturire idahenze, no guteza imbere inganda (cyangwa amahinguriro mu Kirundi).

Amaherezo ibi byagejeje ku gushwana kwa bombi, Kenyatta ahagarika gushyigikira Ruto ku matora yo mu kwezi gushize, ahubwo ajya kuri mucyeba we Odinga.

Amakimbirane hagati ya Kenyatta na visi perezida we yarakomeje na nyuma y’amatora. N’ubu ntarashimira ku mugaragaro Ruto ku ntsinzi ye, nubwo yavuze ko azatanga ubutegetsi mu mahoro.

Ubumwe Kenyatta yifuje bushobora kuba budahagaze nk’uko yabyifuzaga, ariko indorererezi zivuga ko bwateye imbere ugereranyije n’imvururu zishingiye ku moko zabaye nyuma y’amatora yo mu 2007, aho abagera ku 1,200 bishwe abantu ibihumbi bagahunga ingo zabo.

Mu gihe aya matora aheruka yabaye mu mahoro, abasesenguzi bavuga ko Kenyatta yabashije kugeza igihugu ku bumwe na sosiyete ibanye neza, nubwo bwose umukandida we Raila Odinga yatsinzwe.

Egare Kabaji, umwalimu w’itumanaho muri Masinde Muliro University of Science and Technology (MMUST), agira ati:

“Kwa guhana ikiganza hari umusaruro byatanze mu kunga abantu kuko niba hari ikintu cyari gucamo iki gihugu ibice ni igitekerezo cyose cy’abantu bari kumva bigijweyo – leta ikaba ari iy’agace kamwe k’abantu.”

Kuriya kumvikana ariko hari icyuho kwasize mu ruhande rutavugarumwe na leta.

Nerima Wako-Ojiwa, umusesenguzi wa politiki ukuriye ikigo Siasa Place, gifasha urubyiruko kwinjira muri politiki, ati: “Kongereye urujijo ku kumenya leta n’utariyo.”

Kutagira uruhande rukomeye rutavugarumwe n’ubutegetsi rugenzura kurengera (gutezuka) kwa leta bishobora kuba byaragize uruhare mu gutsindwa kwa Kenyatta urugamba kuri ruswa no gusesagura umutungo wa rubanda.

Mu gihe yamamazaga Raila Odinga, yemeye ko yagize intege nke mu guhangana n’abantu bamunzwe na ruswa. Mu 2021, yavuze ko buri munsi igihugu gitakaza agera kuri miliyari ebyiri z’amashilingi ya Kenya((miliyoni 17$).

Nikhil Hira, inzobere mu by’imisoro mu kigo Kody Africa ati: “Kuri njye, ikibazo kiboneka neza ni: ‘Niba wari ubizi kuki ntacyo wabikozeho?’ Hari imanza nyinshi mu nkiko, ariko bisa n’aho zigenda nabi.”

Ubutegetsi bwa Kenyatta bwashoye cyane mu bikorwaremezo mu gihugu mu mishinga irimo ingomero nini, stade z’imikino, imirongo mishya y’amashanyarazi, gari ya moshi n’imihanda nka Nairobi Expressway.

Iri shoramari ryavuye mu nguzanyo nini cyane, ariko ibibazo byakomeje kwibaza ku giciro cyabyo, agaciro kabyo mu mafaranga, hamwe n’akamaro kabyo kuri rubanda.

Urugero, gari ya moshi igezweho ya Standard Gauge Railway (SGR) yubatswe n’Abashinwa iva ku mujyi wo ku cyambu wa Mombasa ikagera i Nairobi yatwaye miliyari $3.2, ariko abasesenguzi bavuga ko ari agaciro karenze kure imishinga nk’iyi yakozwe n’abaturanyi Tanzania na Ethiopia.

Inguzanyo zagejeje Kenya ku myenda itigeze igira mbere, imyenda igomba kwishyurwa mu myaka iri imbere.

Kugeza ku mpera ya 2021, Kenya yari ifite imyenda (inguzanyo) za miliyari $72.6, ingana na 68% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB), ugereranyije n’inguzanyo zanganaga na 38% bya GDP ubwo Kenyatta yajyaga ku butegetsi mu 2013.

Nubwo abasesenguzi bemeza ko igihugu cyari gikeneye ibikorwaremezo bishya ngo kihutishe iterambere ryacyo ariko bashyira impungenge zabo ku micungire mibi y’imari yabishyizwemo.

Hira ati: “Mu gihe nta kibi kiri mu gufata inguzanyo, ikibazo kiba mu buryo ikoreshwa.”

Iruhande rwa politike, bamwe bazakumbura uburyo Kenyatta ari umugabo woroshya ibintu cyane cyane iyo aganira n’abantu mu buryo busanzwe, aho “aba we ubwe”.

Yagiye aboneka yiganirira asetsa abantu ku mihanda i Nairobi abashinzwe umutekano we bari kure, afata kuri nyama choma (inyama zokeje) mu isoko ririmo abantu benshi, cyangwa ku marushanwa ya golf aho aba aganira nta mususu n’abahari.

Yavanyeho kandi “iyobera” ry’ingoro y’umukuru w’igihugu, ayifungurira abantu benshi harimo n’abana ngo bahasure bihere ijisho. Mbere hari ahantu h’umwihariko gusa w’abari ku butegetsi.

Mu 2013, Kenyatta yizeje kugura laptops na tablets ku bana bose bo mu mashuri abanza ngo bagire ubumenyi ku ikoranabuhanga. Ariko uwo mugambi ntiwarenze icyiciro cy’igerageza, aho bimwe muri ibyo bikoresho byahawe amashuri n’ubu bidakoreshwa naho ibindi byibwe kubera kubura ububiko bukwiye.

Ababikurikira bavuga ko uyu mushinga wananiranye kubera abalimu batatojwe, kutagira amashanyarazi, n’ibindi.

Gusa leta yabashije kuvugurura integanyanyigisho y’amashuri mu gihugu igamije guha abanyeshuri ubumenyi bakeneye ngo babone imirimo, aho kwibanda gusa ku gutsinda ibizamini.

Mu gihe umugambi w’ubuvuzi kuri bose mu gihugu utagezweho neza, ibitaro byongerewe ubushobozi bwo kwakira abarwayi hanubakwa ibitaro bishya.

Hanze ya Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kenyatta iki gihugu muri Gashyantare 2022 ni cyo cyari kigezweho kuyobora Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU/UN, bihurirana n’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Kenya yafashe iya mbere mu kwamagana ibitero by’Uburusiya mu gihe ibihugu bimwe bya Africa byahisemo kwifata ntibigire uruhande bijyaho.

Perezida Kenyatta yabaye umukuru w’umuryango wa East African Community (EAC), ashyira umuhate mu gukemura ibibazo by’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse no muri Ethiopia.

Muri rusange, Kenya yahuye n’ibibazo bitari byitezwe ku butegetsi bwa Kenyatta birimo ibitero by’imitwe y’iterabwoba i Nairobi n’ahandi, icyorezo cya Covid-19, hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikenerwa mu buzima bitewe ku gice kimwe n’intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Mu gihe Kenyatta agiye gutanga ubutegetsi, ibibazo biri imbere ya leta igiyeho ntabwo ari ugushyira mu ngiro ibyo bemeye gusa mu kwiyamamaza, ahubwo no gukemura bimwe mu bibazo byugarije Abanya-Kenya.

Ibyo birimo umubare munini w’ubushomeri hamwe no guhenda kw’imibereho, mu gihe ibiciro mu kwezi gushize kwa Kanama byageze ku gipimo cya mbere cyo hejuru kibayeho mu gihugu, cya 8.5%.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa