skol
fortebet

Kenya: Ku munsi wa mbere mu biro Ruto yahinduye amategeko ya Kenyatta

Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.
Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.
Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho "icyasha" (cyangwa "agatosi" mu Kirundi).
Abo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu.
Uyu Perezida mushya yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta (...)

Sponsored Ad

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.

Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.

Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho "icyasha" (cyangwa "agatosi" mu Kirundi).

Abo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu.

Uyu Perezida mushya yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibitoro n’iby’ibiribwa.

Yavuze ko iyo nyunganizi ihenda (cyangwa izimba mu Kirundi) leta kandi ko nta musaruro ufatika itanga.

Ruto yanategetse ko guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu bisubizwa ku cyambu cya Mombasa.

Ibyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.

Ayo mategeko ari mu byo Ruto yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa