skol
fortebet

Kenya: Kenyatta agiye guhangana na Perezida Ruto ashinja kwibasira umuryango we

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yashinje William Ruto wamusimbuye ku butegetsi gutoteza umuryango we, avuga ko igihe kigeze ngo awurengere.

Sponsored Ad

Kenyatta yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro yakoze nyuma y’igihe gito Leta ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwambura abarimo nyina umubyara abapolisi bari bamaze imyaka hafi 50 bashinzwe kumucungira umutekano.

Mu mezi ashize bwo abo bikekwa ko bari bashyigikiwe n’ubutegetsi bigabije imwe mu mafamu y’uyu wahoze ari Perezida wa Kenya, batema ibiti byari biyirimo ndetse banatwara amatungo magufi yayibagamo.

Kenyatta wari umaze igihe acecetse yavuze ko kuri ubu igihe kigeze ngo atangire kuvuga no kurwana ku muryango we, nyuma y’igihe agabwaho ibitero na Perezida William Ruto n’ubutegetsi bwe.

Ni Kenyatta by’umwihariko wamaganye ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Kenya zikomeje kwisirisimba ku rugo rw’umuhungu we mukuru, asaba Ruto guhagarika kujya mu muryango we.

Yavuze ko abapolisi bagose urugo rw’umuhungu we bari mu modoka zifite ibirango byo muri Sudani y’Epfo.

Ku bwa Kenyatta, ngo igihe kirageze kugira ngo atangire kurwanirira umuryango we.

Yagize ati: "Kuba ncecetse ntibivuze ko mfite ubwoba; ngwino unsange. Umubyeyi wanjye ni iki agomba gukora? Umuhungu wanjye ni iki yakora? Uzi aho mba ndi igihe cyose, vayo. Kuki ari ngombwa gutera ubwoba umukecuru w’imyaka 90? Kuki ari ngombwa gutera ubwoba abana?"

Yakomeje agira ati: "Nka Perezida nagerageje uko nshoboye ndengera Kenya. Ubu nk’umuntu utakiri mu nshingano nzagerageza kurengera umuryango wanjye kugeza ku ndunduro."

Kenyatta yashimangiye ko igitero cyagabwe ku mukecuru w’imyaka 90 kitazihanganirwa.

Ubutegetsi bwa Kenya bushinja Uhuru Kenyatta kugira akaboko mu myigagarambyo imaze igihe muri iki gihugu, ahanini bitewe no kuba asanzwe ari incuti ya Raila Odinga.

Uyu wahoze ari Perezida wa Kenya yavuze ko ibibazo by’imibereho abanya-Kenya bakomeje kugaragaza ntaho ahuriye na byo, ndetse ko nta na rimwe yigeze abivugaho.

Yavuze kandi ko atakagombye kuryozwa kuba incuti na Odinga kubera ko kugirana ubucuti n’abantu runaka atari icyaha muri Kenya.

Yavuze ko ibyo byakwitwa icyaha mu gihe abo bavugana baba ari ibyihebe cyangwa ibisambo, kandi Raila Odinga akaba nta na kimwe ari cyo muri byo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa