skol
fortebet

Kenya: Uhuru Kenyatta yavuze ko yiteguye gutanga ubutegetsi ku neza

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize, ntiyigeze avuga uwatsinze William Ruto mu izina cyangwa ngo amushime ko yatsinze.

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize, ntiyigeze avuga uwatsinze William Ruto mu izina cyangwa ngo amushime ko yatsinze.

Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na visi perezida we Ruto.

Ariko Ruto yatsinze Raila amurusha amajwi macye, kuwa mbere iyi ntsinzi yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga ko ifite ishingiro nyuma y’ikirego cya Raila Odinga.

Kenyatta yizeje abanyakenya ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ati: “Igikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi cyaratangiye…Ndifuza kuyobora ugusimburana mu mahoro mpa ubutegetsi bukurikiyeho.”

Mu ijambo yavuze ubona ko atuje hari aho yumvikanye nk’unenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kuwa mbere.

Yakomeje yibaza niba Urukiko rw’Ikirenga rwarakoze uko bikwiye kuva mu myaka ishize. Mu 2017 uru rukiko rwatesheje agaciro intsinzi ye Kenyatta ubwe.

Ubwo yajyaga ku butegetsi byavuzwe ko Uhuru Kenyatta yumvikanye na visi perezida William Ruto ko azamushyigikira akamusimbura manda ye irangiye.

Gusa kuva mu 2018 Kenyatta yatangiye kwegerana n’uwahoze ari mucyeba we Raila Odinga, ndetse mu kwiyamamaza yumvikanye avuga ko Ruto atari “umuntu wo kwizerwa” ku mwanya wa perezida.

Ruto yatsinze aya matora mu buryo bwatunguye aba bacyeba be, nyuma y’uko yiyegereje cyane abaturage basanzwe bo hasi.

Biteganyijwe Uhuru Kenyatta agomba kumushyikiriza ubutegetsi mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa