skol
fortebet

Kenya: Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’ amatora yakuwe mu bazahagarira itora rya Perezida

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wa IEBC, Wafula Chebukati
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje itsinda ry’abayobozi batandatu bazakurikirana ibikorwa byo gusubirishamo amatora ya Perezida, ritarimo uwari Umunyamabanga Mukuru waryo, Ezra Chiloba.
Ibi bibaye nyuma y’ aho Raila Odinga yari yasabye amavugurura muri iyi komisiyo. Raila Odinga ni Umunyapolitiki utavuga uwahanganye mu matora na Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka riri ku butegetsi. Odinga ahagarariye ihuriro ry’ (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa IEBC, Wafula Chebukati

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje itsinda ry’abayobozi batandatu bazakurikirana ibikorwa byo gusubirishamo amatora ya Perezida, ritarimo uwari Umunyamabanga Mukuru waryo, Ezra Chiloba.

Ibi bibaye nyuma y’ aho Raila Odinga yari yasabye amavugurura muri iyi komisiyo. Raila Odinga ni Umunyapolitiki utavuga uwahanganye mu matora na Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka riri ku butegetsi. Odinga ahagarariye ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi.

rukiko rw’Ikirenga muri Kenya ruheruka gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida yari yatsinzwe na Kenyatta wagize amajwi 54 % naho Raila Odinga akaza ku mwanya wa kabiri na 44 %, rutegeka ko hategurwa andi mashya mu minsi itarenze 60.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu mwanya wa Chiloba, hashyizwemo uwari umwungirije, Marjan Hussein Marjan ndetse ko uretse Chiloba washyizwe kuri uyu mwanya, muri iryo tsinda hanashyizweho Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubarura amajwi, Betty Nyabuto n’abakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora Immaculate Kasait na Mwaura Kamwati n’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga, Andrew Muhati.

Chebukati yabwiye Africa Review dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi bashyizweho mu buryo bwihutirwa ko bazamara ighe cy’amezi atatu.

Yavuze kandi ko izo mpinduka zikozwe mu buryo bwo kwerekana ubushake afite bwo kugaragaza ko amatora agiye gusubirwamo azakorwa mu buryo bwubahirije amategeko n’Itegeko Nshinga rirengera inyungu z’abanya-Kenya.

Hagati aho, bamwe mu bakomiseri bagize Komisiyo y’Amatora muri Kenya, bamaganiye kure izi mpinduka bavuga ko batazi impamvu zakozwe gutya ibintu bishobora gutuma iki kibazo kigezwa mu nkiko mu gihe nta bwumvikane bwaba bujemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa