skol
fortebet

Kiliziya Gatolika yanenze imiteguriye y’amatora y’umukuru w’igihugu muri RDC

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika yo muri Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bagaragaje ko urugendo rwo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu rwatangiye nabi, yerekana impungenge z’ibikorwa by’umutekano muke n’izindi ntugunda zishingiye kuri politiki zishobora kuba mu gihe haba nta gikosowe.

Sponsored Ad

Byagaragajwe mu nama yabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ihuza abasenyeri ku rwego rw’igihugu (Conférence épiscopale nationale du Congo: CENCO), aho banenze bikomeye Komisiyo y’amatora muri RDC, CENI itagira icyo ikora mu gukemura ibyo bibazo.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, ndetse Komisiyo y’Amatora y’icyo gihugu, CENI yatunganyije amalisiti y’itora ubugira kabiri.

Muri iyo nama yari ibaye ku nshuro ya 60, abo basenyeri bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi mu itegurwa ry’ayo matora ndetse ko CENI ubwayo ibirebera ntigire icyo ikora ngo bikemuke ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ni ibibazo ngo birimo kudahuriza hamwe ku bijyanye n’igenzura ry’imirimo itegura uko amatora azagenda rigizwemo uruhare na leta, abatavuga rumwe na yo ndetse na sosiyete sivile.

Birimo kandi icyo kuba nta hantu hahagije hashyizwemo hafasha abazatora kwiyandikisha n’icyo kuba ibikoresho bizifashishwa mu matora bifitwe n’abantu ngo batujuje ibyangombwa, mbese batari abanyamwuga.

Byiyongera kandi ku bindi bibazo bya za santeri z’abandika abazatora zitanga amakuru atizewe no kuba nta nzobere zigenga zigira uruhare mu kugenzura uko abatora bandikwa zihari.

Abasenyeri bagaragaje ko CENI nitagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byose, batazigera batanga umusanzu wabo mu itegurwa ry’aya matora cyane cyane mu bijyanye no kugenzura imigendekereye myiza yayo, imirimo byari biteganyijwe ko bazafatanyamo n’Itorero rizwi nka ‘Eglise du Christ au Congo, ECC’.

Radio Okapi yanditse ko CENCO yananenze uburyo inzego za leta ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta, amategeko ashyirwaho agamije gukumira ibikorwa by’abatavuga rumwe na leta, ubutabera butanyuze mu mucyo n’ibindi.

Abo basenyeri batanze izo mpuruza mu gihe na Martin Fayulu Madidi, uyobora ishyaka ECIDE aherutse gutangaza ko adateze gutanga kandidatire ye mu gihe amadosiye yose ajyanye n’amatora azaba atarasubirwamo ndetse akagenzurwa n’inzobere zigenga.

Ni impamvu ashingira k’uko ibiri gukorwa ubu bigamije kuziba amajwi mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Martin Fayulu yavuze ko ibikorwa byo guhitamo no kwandika abazatora byatangiranye uburiganya buteye ubwoba bituma yemeza ko ari ikimenyetso cy’umugambi wo kuziba amajwi muri aya matora.

Mu baturage miliyoni 47 bari bateganyijwe kuzitabira amatora, itsinda ry’abagenzuzi CENI ryashyizeho harimo abaturage miliyoni 3.3 ngo badakwiriye kuba bariho, hemezwa ko bahita bakurwa kuri lisiti, hasigara 43.955.181.

Martin Fayulu yemeza ko iyo mibare atari yo na busa kuko harimo amamiliyoni y’abantu ba baringa, ni ukuvuga amazina bihimbiye, abantu bapfuye, abatagejeje ku myaka n’abandi batemerewe gutora.

Mu 2019 nibwo Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo yatangajwe nk’uwatsinze amatora yo kuyobora RDC, ibintu uwahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Joseph Kabila mu bijyanye n’umutekano, Jean Mbuyu Luyongola aherutse gushishura ko atigeze atsinda amatora ahubwo ngo habayeho kubyumvikanaho n’uruhande rwa Kabila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa