skol
fortebet

Kim Jon Un yongeye kurema agatima mugenzi we Vladimir Putin uri mu ntambara

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kim Jon Un wa Koreya ya Ruguru yamenyesheje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya ko amushyigikiye mu ntambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine, amuremamo icyizere cy’uko uko byagenda kose azayitsinda.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa Kim yageneye Putin yifashishije umuyoboro wa Telegrame.

Ibiro Ntaramakuru by’abanya-Koreya (KCNA) byasubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru agira ati: "Muri iki gihe urugamba abaturage b’u Burusiya bahanganyemo n’ibibazo ndetse n’imbogamizi ziterwa n’ingabo z’abanzi zigerageza guhungabanya ubusugire bw’igihugu, umutekano n’ubuzima bw’amahoro biri mu cyiciro gishya gikomeye ".

"Ubutabera buri gihe buzatsinda, kandi abaturage b’u Burusiya bazakomeza gusingiza amateka y’intsinzi."

Kim Jong Un by’umwihariko yashimangiye ko ubucuti busanzwe hagati y’igihugu cye n’u Burusiya bwahindutse "umutungo ukomeye w’igihe kirekire."

Uyu mutegetsi yavuze ko yiteguye gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bucuti ndetse n’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Burusiya; ibihugu bisanzwe bituranye.

Koreya ya Ruguru iri mu bihugu bike byakunze kwerura bikagaragaza ko bishyigikiye u Burusiya, kuva muri Gashyantare 2022 ubwo bwisamgaga mu ntambara na Ukraine.

Ni intambara kuri ubu u Burusiya buvuga ko bukomeje gukubitiramo inshuro umwanzi; by’umwihariko binyuze mu gusenya intwaro z’ubwoko butandukanye Ukraine yahawe n’incuti zayo zo mu burengerazuba bw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa