skol
fortebet

Kinshasa: Polisi yatatanije abigaragambya mu ishyaka rya Kabund rishaka impinduka

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu muri DR Congo yaraye itatanije abigaragambya bo mu ishyaka rya Alliance pour le changement rya Jean-Marc Kabund, rivuga ko riharanira impinduka muri politiki ya Congo.

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu muri DR Congo yaraye itatanije abigaragambya bo mu ishyaka rya Alliance pour le changement rya Jean-Marc Kabund, rivuga ko riharanira impinduka muri politiki ya Congo.

Ghislain Mwanji, umwe mu bavugizi b’iryo huriro, yavuze ko polisi y’igihugu yabakoreye urugomo no kubitwaraho nk’inyeshyamba aho kuba abarinda umutekano w’abaturage

Akomeza ashimangira ko imyitwarire ya polisi ihabanye n’ikwiye kubagenga, cyane ko imyigaragambyo bagombaga gukora mu mutuzo yari yamenyeshejwe inzego zibishinzwe.

Kuri we ngo urugendo bari bateguye I Kinshasa rwari rufite intego ebyiriSebyiri.
Yambere yari iyo kwamagana ingingo y’107 mu itegeko nshinga ibuza amashyaka ya politike yigenga kwiyamamaza byoroshye mu myanya politiki y’igihugu.

Ikindi bari bagamije ngo ni ukwamagana bidasubirwaho icyemezo cyafatiwe umukuru w’ishyaka Jean Mark Kabundi cyo gutabwa muri yombi.

Mu kubasubiza, polisi y’igihugu yavuze ko urwo rugendo ruhagaritswe kuko rudakurikije amategeko nkuko bo babyise.
Jean-Marc Kabund , kuya 9 kanama yahawe urupapuro rw’agateganyo rugamije kumuta muri yombi isaha iyo ariyo yose akajyanwa muri gereza y’igihugu ya Makala, nyuma yo kubisabwa na parquet ya Cour de cassation à Kinshasa.

Uyu wahoze ari vice Perezida wambere ashinjwa kugumura rubanda,kwiyitirira ingabo z’igihugu no gukoresha ububasha nk’umukuru w’igihugu watowe n’abaturage

Icyakora urukiko rukuru rwaje gutegeka ko akurikiranywa ari mu rugo kuburyo ntaho yemerewe kujya kuva kuya 12 kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa