skol
fortebet

Kofi Annan wayoboye Loni yitabye Imana habura iminsi mike ngo agenderere u Rwanda

Yanditswe: Saturday 18, Aug 2018

Sponsored Ad

Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akanatsindira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobeli, yitabye Imana kuri uyu 18 Kanama 2018 mu gihe mu kwezi gutaha aribwo yari ategerejwe I Kigali.

Sponsored Ad

Umuryango uhuriwemo n’abahagarariye ibihugu byabo wamwitiriwe, wasohoye itangazo ugira uti:"Yatabarutse mu mahoro kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kurwara igihe gito."

Uyu mukambwe yatabarutse mu gihe byari biteganyijwe ko mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka azagenderera u Rwanda ari kumwe n’ abandi banyapolitiki n’ abaherwe. Yari kuzaba yitabiriye ihuriro rizateranira i Kigali ryiga ku buryo Afurika yagera ku iterambere ritangiza ikirere (Africa Green Revolution Forum).
Annan ni we Munyafurika w’umwirabura wa mbere wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU. Yayoboye manda ebyiri, guhera mu mwaka wa 1997 kugera mu wa 2006.

Uyu muryango wa Kofi Annan Foundation, wongeyeho ko yari "umunyapolitiki mpuzamahanga kandi wumvaga isi nk’iy’abantu bose waharaniye mu buzima bwe bwose ko isi ibamo gushyira mu gaciro n’amahoro byisumbuyeho."

Uyu muryango wavuze ko "Ahabaga hari ibyago hose cyangwa hacyenewe ubufasha, yahagera agakora ku mitima ya benshi kubera ukuntu yumvaga akababaro k’abandi yishyira mu kigwi cyabo. Yashyiraga imbere inyungu z’abandi, akagira umutima mwiza, ubwuzu n’ubuhanga mu byo yakoraga byose."

Yitabye Imana ari mu bitaro by’ i Genève mu Busuwisi, aho yari amaze imyaka aba. Nyuma yo kuba umunyamabanga mukuru wa ONU, Annan yabaye intumwa yihariye ya ONU muri Syria, ayobora ibikorwa bigamije guhosha amakimbirane biciye mu mahoro muri icyo gihugu.

Igihe yari umunyamabanga mukuru wa ONU, cyahuriranye n’intambara yo muri Irake ndetse no gukara kw’icyorezo cya SIDA. Mu mwaka wa 2001, yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobeli. Yashimiwe gufasha ONU kwivugurura mu mikorere.
Kofi Annan yavuze ko kuri we ikintu gikomeye mu byo yagezeho byose mu kazi ke muri ONU, ari gahunda y’imbatura-bukungu ikubiye mu ntego z’ikinyagihumbi, irimo gahunda zitandukanye nko kugabanya ubukene n’impfu z’abana.

BBC yatangaje ko hari ibyo yanengwaga ivuga ko abamunenga barimo na leta y’u Rwanda bavuga ko ONU yananiwe guhagarika Jenoside mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Icyo gihe yari akuriye ibikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi.
Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU uriho kuri ubu, ni umwe mu bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Bwana Annan.
Mu itangazo yasohoye, Bwana Guterres yavuze ko Bwana Annan yari "imbaraga ziyobora abandi mu gukora icyiza."

Ibitekerezo

  • Koffi Annan yabaye intwari cyane.Niyiruhukire.Ghana,igihugu avukamo ahitwa Kumasi,batanze ICYUNAMO cy’icyumweru cyose.GUPFA bijye bitwibutsa ko turi ubusa nkuko Bible ivuga.Niyo mpamvu YESU yatwibukije "gushaka ubwami bw’imana" mu gihe tugihumeka,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko abantu babikora ari bake cyane.Abandi bumva ko ubuzima gusa ari:Shuguri,amashuli,amafaranga,politike,amakwe,etc...Ibyerekeye imana ntacyo bibabwiye.Nubwo abanyamadini bababeshya ko iyo dupfuye tuba "twitabye imana",ntabwo aribyo.Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Ahubwo abantu bapfa bumviraga imana kandi bayikorera,izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa